Abahanzi bagezweho mu Rwanda Bull Dogg na P Fla bugarijwe n’indwara y’amaso y’amarundi

May 14, 2024 - 17:48
 0
Abahanzi bagezweho mu Rwanda Bull Dogg na P Fla bugarijwe n’indwara y’amaso y’amarundi

Abahanzi bagezweho mu Rwanda Bull Dogg na P Fla bugarijwe n’indwara y’amaso y’amarundi

May 14, 2024 - 17:48

Abaraperi barimo Bull Dogg na P Fla bugarijwe n’indwara y’amaso y’amarundi ubusanzwe yitwa ‘Conjonctivite virale’ imaze iminsi yibasiye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gihe Pacson aherutse gukira ayo maso y’amarundi, amakuru IGIHE ifite ndetse yanemejwe na banyiri ubwite, ni uko P Fla na Bull Dogg na bo bamaze iminsi bafashwe n’iyo ndwara y’amaso y’amarundi.

Amakuru ahari ahamya ko nta numwe muri aba baraperi wanduje undi kuko buri wese yanduriye ukwe.

Iyi ndwara ikomeje kwibasira abatari bake, iterwa na virus yitwa ‘Adenovirus’.

Kugeza uyu munsi nta muti wayo uhari gusa ani indwara abasirikare b’umubiri bibashiriza ikaba ikira nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa na mbere yabyo.

Akenshi umuntu wafashwe n’iyi ndwara ahabwa imiti igabanya ububabare mu gihe hategerejwe ko ikira, icyakora abahanga mu by’ubuzima bagira inama uyarwaye ko mu gihe yumva ababara cyane yajya kwa muganga akareba niba nta ngorane yagize akaba yafashwa.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ni ugukaraba kenshi amazi n’isabune cyangwa imiti yica udukoko, ubundi uyirwaye akirinda gusuhuzanya akoresheje ikiganza. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062