Akamaro k’Ijambo ry’Imana! Ingingo nkuru 4 zikwigisha neza akamaro k’Ijambo ry’Imana

Sep 1, 2024 - 09:06
 0
Akamaro k’Ijambo ry’Imana! Ingingo nkuru 4 zikwigisha neza akamaro k’Ijambo ry’Imana

Akamaro k’Ijambo ry’Imana! Ingingo nkuru 4 zikwigisha neza akamaro k’Ijambo ry’Imana

Sep 1, 2024 - 09:06

Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka… Abakolosayi 3:16

Ugisoma iki cyanditswe wakwibaza impamvu Pawulo abwira abantu gutunga Ijambo ry’Imana rigwiriye mu buzima bwabo. Ukuri ni uku: Nta kintu na kimwe Imana ikora mu isi cyangwa mu muntu idakoresheje Ijambo ryayo. Dore ibintu bine Ijambo ry’Imana rizana mu buzima bwawe:

1.Rirakweza:

Kweza ni ugukurwaho ibyaha, ni ukwambara kamere y’Imana, ni impinduka izanwa n’Ijambo ry’Imana aho umuntu akura agenda aba nka Kristo (sanctification). Bikorerwa iyo umuntu yumva, asoma, aganira, yatura, kandi anatekereza ku Ijambo ry’Imana. Usibye no kweza umuntu, Ijambo ry’Imana ni naryo ririnda umuntu ibyaha cyangwa kuyoba ukagwa mu bibi. Ijambo ni naryo ryeza ikintu cyose gihumanye mu buzima bwacu ku buryo ntacyo kidutwara.

Yohana 15:3 None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.

Yohana 17:17 Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.

Zaburi 119:11 Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye,

Kugira ngo ntagucumuraho. Indi mirongo (Abefeso 5:26, Zaburi 119:9, 1 Timoteyo 4:5)

2.Rirakwigisha

Hari amahugurwa (training) buri mwizera wese anyuramo, aho Imana imwigisha kugendera muri kamere nshya yakiriye. Iyo kamere ikura isa n’uwayiremye, kandi uko gukura kugendana n’Ijambo ry’Imana umuntu afite. Imana mu buntu bwayo, ikoresha Ijambo ryayo Ikatwigisha kureka ibibi, ikadutera umutima wo kuyumvira kugira ngo tugere ku rwego rw’abantu bafite ibibakwiriye byose (resources) ngo bakora ivugabutumwa.

2 Timoteyo 3:16

Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Indi mirongo (Tito 2:11-12)

3.Riguha ubwenge

Kumva no gutekereza ku Ijambo ry’Imana (meditation on God’s Word) bituma umuntu agira ubwonko bukora neza. Bikurinda gusaza imburagihe, ndetse bituma umuntu ufata mu mutwe imirongo ya Bibiliya akomeza kwibuka ntiyibagirwe n’ibindi yiga (good memory). Kubera gukunda Ijambo ry’Imana, Dawidi yavugaga ko yabaga umuhanga kurusha abamwigisha (his mentors).

Zaburi 119:98-100, 130 Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjye ubwenge,Kuko bihorana nanjye iteka. Mfite ubwenge buruta ubw’abigisha banjye bose, Kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira. Ndajijuka nkarusha abasaza,Kuko njya nitondera amategeko wigishije. Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge.

4.Rituma Uhirwa

Guhirwa mu buzima (to be successful) ni umwambaro wambara kubera Ijambo ry’Imana riri muri wowe rikurura amahirwe maze icyo ukoze cyose kibaba cyiza, kikagenda neza. Zaburi 1:1-3 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi,Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi.

Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.

Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.Indi mirongo (Yosuwa 1:8, Yakobo 1:22-25)

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062