Bikomeje kugorana! Umwuka simwiza hagati y’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi na muramu we

Aug 20, 2024 - 00:53
 0
Bikomeje kugorana! Umwuka simwiza  hagati y’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda  Gen Muhoozi na muramu we

Bikomeje kugorana! Umwuka simwiza hagati y’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi na muramu we

Aug 20, 2024 - 00:53

Umwuka si mwiza hagati y’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba hamwe na muramu we, Odrek Rwabwogo.

Rwabwogo ni umugabo w’umukobwa wa kabiri wa Perezida Museveni, Patience Kokudenka. Uyu mushoramari kandi asanzwe ari umujyanama mukuru w’Umukuru w’Igihugu.

Ihangana hagati y’impande zombi ryatangijwe byeruye na Gen Muhoozi tariki ya 16 Kanama 2024, ubwo yabonaga ifoto ya Perezida Museveni ari kumwe na Rwabwogo.

Iyi foto yagaragaye mu gihe Gen Muhoozi yari amaze amasaha make atabariza Depite Michael Mawanda ufunzwe kuva muri Kamena 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kunyereza umutungo.

Gen Muhoozi yashyize ku rubuga X ifoto ya Museveni na Rwabwogo, yongeraho ubutumwa bugira buti “Muzehe, wafunze inshuti yanjye Michael Mawanda, ntacyo bigutwaye kwifotozanya n’igisambo ruharwa muri Uganda?”

Uyu musirikare wari wiriwe asusurutsa abakoresha uru rubuga nkoranyambaga yaje gusiba ubu butumwa ubwo bwari butangiye kuvugisha benshi bitewe ahanini n’isano afitanye na Rwabwogo.

Tariki ya 17 Kanama 2024, Mugaaju Yosia mu izina ry’abiyise ‘Intumwa za Odrek Rwabwogo’ yatangaje ko amagambo yavuzwe na Gen Muhoozi nta shingiro afite kuko muramu we atari igisambo nk’uko abishinjwa.

Mugaaju yagize ati “Ibirego bya Gen Muhoozi kuri Rwabwogo nta shingiro bifite, ni ibinyoma, kandi bigamije kumuharabika kugira ngo abantu bahindure imyumvire ku buryo bamufataga. Ntabwo ari igisambo kandi ibyo akora byose bishingira ku rukundo afitiye igihugu n’intumbero ye yo kugira ngo Uganda izabe urugo rubereye ibiragano byose.”

Yavuze ko amagambo Gen Muhoozi yavuze kuri Rwabwogo “yayatewe n’ishyari ryamubase n’imbaraga z’urwango zimukoresha” kandi ngo uyu musirikare afite ubwoba n’ubugwari bw’ibyiyumviro byo kumva afite ijambo ku bantu bose.

Kuri uyu wa 18 Kanama, Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda) ryashinzwe na Gen Muhoozi, David Kabanda, yatangaje ko ibyo ‘Intumwa za Rwabwogo’ zatangaje bidafite ishingiro, asaba Abanya-Uganda kutabiha agaciro.

Kabanda yavuze ko Gen Muhoozi nk’umuntu ufite “mu mutwe hafungutse, uvugisha ukuri kandi utari indyarya”, nta shyari afitiye Rwabwogo kuko uyu muramu we atari umuntu ufite ububasha bwose.

Yagize ati “Imbata y’ishyari? Akugirira ishyari kugira ngo bigende bite? Kubera ko uri umuntu wakwinjira hose cyangwa se kubera ko wakwitwaza umuryango wa Perezida, ugakora ku mafaranga y’abaturage? Wigeze wumva Gen Muhoozi agira umugambi wo gushaka amafaranga ya Leta y’ubuntu?”

Ubwo umwuka mubi watutumbaga hagati ya Gen Muhoozi na Rwabwogo, Perezida Museveni yasabye “abanyamuryango ba NRM” kwirinda umwiryane n’inyungu bwite, bakifatanya mu guharanira inyungu z’abaturage.

Gen Muhoozi ni we watangije iyi ntambara y'amagambo ubwo yitaga Rwabwogo 'igisambo kinini'

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461