Burera: Abahinzi babangamiwe n’imisambi ibonera

May 14, 2024 - 09:20
 0
Burera: Abahinzi babangamiwe  n’imisambi ibonera

Burera: Abahinzi babangamiwe n’imisambi ibonera

May 14, 2024 - 09:20

Abaturage bafite imirima mu masambu hafi y’icyanya cy’igishanga cy’urugezi mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamirwa cyane n’inyoni zirimo imisambi n’ibishuhe kuko biza muri icyo gishanga bikabonera.

Aba baturage babwiye BTN TV, ko babangamirwa n’izo nyoni ziganjemo imisambi kuko zibonera ariko bakabura aho babariza kugira ngo bishyurwe imitungo yabo.

Bavuga ko babwiye ubuyobozi bw’aka Karere ka Burera iki kibazo ariko bubasubiza ko ntacyo bwagikoraho.

Umugabo umwe yagize ati “Icyo kibazo uko kimeze iyo wateye ibigori n’ibishyimbo imisambi iza nka hariya ku mwaro ikajyamo ikarisha wabaza ku karere bakakubwira ngo nta buryo bakumira imisambi kuko iba irimo kuguruka.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwagakwiye kureba uko bwajya bubishyura ibyabo izi nyoni ziba zangije kuko zisurwa na bamukerarugendo benshi bakanasiga amadovise mu gihugu.

Undi muturage yagize ati “Imisambi iratwonera cyereka Leta iduhaye imbabazi wenda ikajya idufasha ikishyura ibyo iba yangije.”

Undi mugabo yagize ati “Iyo misambi imaze kuba myinshi cyane wagira ngo hari indi bashyizemo ku buryo twumva abanyamakuru bagenda bakatuvugira iki kibazo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bwo buvuga ko iki kibazo butari bukizi,

Meya w’aka Karere ka Burera, Mukamana Soline yagize ati “Ibyo nibwo bwa mbere mbyumvishe, ni ubwa mbere mbyumvishe pe, wenda twakurikirana.”

Yongeyeho ko bazakomeza kubungabunga iki gishanga ndetse n’abaturage bakwiye kukibungabunga.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461