Gasabo: Abagizi ba nabi batwitse inzu y'umusaza w'imyaka 71 irashya irakongoka nawe apfiramo
Gasabo: Abagizi ba nabi batwitse inzu y'umusaza w'imyaka 71 irashya irakongoka nawe apfiramo
Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge Ndera, abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu ya RUTABAYIRO Francois w’imyaka 71, irashya irakongoka nawe apfiramo.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, mu masaha ya saa yine z’umugoroba(22h00), bibera mu Kagari ka CYARUZINGE, mu Mudugudu wa Karubibi.
Amakuru avuga ko uyu musaza yari aryamye kandi abana be babiri b’abahungu batari bahari iryo joro.
Nibwo abo bagizi ba nabi bazanye lisansi bayisuka ku nzu, nayo irakongoka nawe ahiramo. Abaturage batabaye basanze yamaze gushiramo umwuka gusa bagerageza kuzimya uwo muriro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yahamirije ko aya makuru bayamenye ndetse n’ipererereza ryatangiye.
Ati “Nibyo aya makuru twayamenye , iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko kugeza ubu hari uwamaze gutabwa muri yombi , ukekwa kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyakwigendera akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera.
Yagiriye inama abantu ko mu gihe hari amakimbirane hagati yabo bakwiye kugana inzego zigakemura ibibazo bihari.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kubanza gukorewa isuzuma.
Source: Umuryango