Ibihumbi n'ibihumbi by'abantu bari kwiyahura umusubirizo kubera ibibazo by’itangira ry’amashuri
Ibihumbi n'ibihumbi by'abantu bari kwiyahura umusubirizo kubera ibibazo by’itangira ry’amashuri
Abantu babiri bapfuye mu mujyi wa Yokohama mu Buyapani nyuma y’uko umukobwa w’umwangavu asimbutse hejuru y’igorofa ndende y’ubucuruzi akagwa ku muntu wagendaga hasi n’amaguru.
Uwo mukobwa ni umunyeshuri w’imyaka 17, ku wa gatandatu nimugoroba yasimbutse hejuru y’iyo nzu ndende mu gace kagendamo abantu benshi rwagati mu mujyi, agwira umugore w’imyaka 32
Bombi bahise bajyanwa kwa muganga ahagana saa kumi n’ebyiri zaho, uwo mukobwa yapfuye nyuma y’isaha imwe. Uwo mugore na we apfa nyuma gato.
Mu Buyapani, abantu benshi batarageza imyaka 18 bariyahura ku itariki ya 01 Nzeri(9) – umunsi wo gusubira ku ishuri – kurusha indimi minsi yose, nk’uko ibarurishamibare ribyerekana.
Umwaka ushize, abana 513 bariyahuye mu Buyapani, aho “ibibazo by’ishuri” ari byo kitarusange kivugwa nk’impamvu.
Muri icyo gihugu, abanyeshuri badashaka gusubira ku ishuri babita futoko – bisobanuye “abantu batajya ku ishuri”.
Impamvu abo ba futoko banga gusubira ku ishuri zirimo iz’imiryango, ibibazo bwite n’inshuti zabo no kwibasirwa, nk’uko ubushakashatsi buheruka bwa minisiteri yaho y’uburezi bwabyerekanye.
Mu myaka ya vuba, abategetsi n’ibitangazamakuru byaho bagerageje ubukangurambaga ku bibazo abanyeshuri bahura na byo mu gihe nk’iki cy’itangira ry’amashuri.
Ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubuyapani, NHK, urugero, cyatangije ubukangurambaga kuri Twitter cyise “Ijoro ryo ku wa 31 Kanama(8)”
Uku kwiyahura k’uyu mukobwa i Yokohama kwibukije ibyabaye mu 2020 mu mujyi wa Osaka, aho umuhungu w’imyaka 17 yasimbutse hejuru y’igorofa y’ubucuruzi, akagwa hasi agapfa, akanica umukobwa w’imyaka 19 wagendaga aho mu mujyi.
Icyo gihe, uyu muhungu nubwo yari yapfuye yarezwe cyo kwica, bivuze ko umuryango we wari gutanga indishyi ku muryango w’uwo yishe.
Gusa, iki kirego nyuma cyaje kurekwa.
Kugeza ubu, abategetsi ntibaravuga niba hari ibigize icyaha mu byabaye ku wa gatandatu nijoro i Yokohama.
Nubwo imibare y’abiyahura mu Buyapani igenda igabanuka muri rusange, iyo mibare igenda izamuka mu Bayapani bakiri bato.
Ubuyapani ni cyo gihugu cyonyine mu bigize G7 (ihuriro ry’ibihugu birindwi biteye imbere) aho kwiyahura ari yo mpamvu iza imbere mu gupfa kw’abatarageza imyaka 20.