Imikino: Ikipe ya Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Mbirizi Eric

May 14, 2024 - 15:06
 0
Imikino: Ikipe ya Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Mbirizi Eric

Imikino: Ikipe ya Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Mbirizi Eric

May 14, 2024 - 15:06

Gasogi United FC yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi bayo batatu barimo Mbirizi Eric, Ngono Guy Hervé ndetse na Henock Yao.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, nibwo Gasogi United yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo yerekana ko itazakomezanya na bamwe mu bakinnyi bayo.

Muri abo harimo Mbirizi Eric wageze mu Rwanda agiye muri Rayon Sports gusa bikaza kuba ikibazo ubwo yagiraga imvune igatuma atayibonamo imikino myinshi ahitamo gushaka indi.

Gasogi United yamusamiye hejuru muri Kanama 2023, afatanya nayo mu mwaka ushize w’imikino by’umwihariko mu kibuga hagati. Uyu mukinnyi ukomoka i Burundi ntabwo azakomeza gukinira iyi kipe.

Undi ni Eloundou Ngono Fernand Hervé Guy wakiniraga Union Douala yo muri Cameroun ariko nyuma yo gukora igerageza muri Gasogi United FC ahabwa amasezerano kuva mu 2022.

Uyu mukinnyi kandi niwe uheruka gutsinda igitego kimwe rukumbi cyafunze umwaka w’imikino wa Gasogi United ubwo yakuraga amanota atatu kuri Etincelles FC.

Ikipe ya Kakoza Nkuliza Charles kandi yasezereye myugariro Henock Yao wari mu bakinnyi bitabazwaga n’umutoza Alain Kirasa cyane ko yanatsinze igitego cyamufashije guhangana na Police FC mu Gikombe cy’Amahoro.

Gasogi United itangiye gusezerera bamwe mu bakinnyi bayo yarasoje umwaka w’imikino iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 36, ikanagera ku mwanya wa kane mu Gikombe cy’Amahoro.

Ngono Guy yatandukanye na Gasogi United
Mbirizi Eric ntakiri umukinnyi wa Gasogi united FC
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268