Imodoka nshya y'igitangaza ya 2025 Seal EV idakenera umudereva kugirango ibashe kugenda

Aug 10, 2024 - 16:45
 0
Imodoka nshya y'igitangaza ya 2025 Seal EV idakenera umudereva kugirango ibashe kugenda

Imodoka nshya y'igitangaza ya 2025 Seal EV idakenera umudereva kugirango ibashe kugenda

Aug 10, 2024 - 16:45

Hashize iminsi Uruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka zikoresha amashanyarazi na batiri zazo, BYD Auto, rumurutse imodoka yarwo nshya ya 2025 Seal EV. iyi modoka ikaba ikoresha amashanyarazi nk’uko bigaragaza mu izina ryayo.

Ibarirwa mu cyiciro cy’imodoka nto zizwi nka ‘sedan’ ikaba yenda kumeza neza nk’imodoka ya Tesla Model 3, ikorwa n’uruganda rwa Tesla rwa Elon Musk.

Iyi modoka ya 2025 Seal EV ni yo ya mbere yo mu cyiciro cya sedan, yakozwe hifashishijwe ‘e-Platform 3.0 Evo’ porogaramu yifashishwa mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi kugira ngo zirusheho gukora neza, zongererwe umutekano ndetse zikore mu buryo bwiza bushoboka bijyanye n’ubushobozi zihabwa.

BYD, yakoresheje bwa mbere ‘e-Platform 3.0 Evo’ ubwo yakoraga imodoka yitwa Sea Lion 07 yamuritswe muri Gicurasi 2024.

Iyi porogaramu ivuguruye ya BYD, iha imodoka ubushobozi bwo kurushaho kugenda ahantu harehare ku muvuduko mwinshi, kwinjiza umuriro w’amashanyarazi vuba, n’ikoranbuhanga rigezweho.

Izindi mpinduka zakozwe zidasanzwe n’uko hejuru ya 2025 BYD Seal EV hari akumvirizo ‘sensor’ gakoresha ikoranabuhanga rya ‘LiDAR’.

Akenshi imodoka zikoresha LiDAR mu kubona umuhanda neza mu ntera ndende ikaba yanabona izindi modoka zikikije ifite iri koranabuhanga.

Ibi bigatanga umusanzu ukomeye mu kuyirinda ikomyi no kwitegura gukomeza urugendo bitewe n’uko uyirimo aba afite ubushobozi bwo kubona ibiri mu muhanda mu ntera ndende.

Ikindi n’uko iri koranabuhanga rikunze gukoreshwa cyane mu modoka zitwara.

Ibi bivuze ko ubwitonzi n’ubushishozi bisabwa umushoferi utwaye imodoka isanzwe, bitari ngombwa ku muntu utwaye imodoka yitwara ifite ikoranabuhanga rya LiDAR, kuko ahanini ibyinshi biba byikora.

Akandi gashya n’uko amagambo yabaga yanditse inyuma y’imodoka avuga ngo “Build Your Dreams” yahinduwe, ubu kuri iyi modoka hakaba hari ikimenyetso cy’umutuku cya “BYD”.

Iyi modoka ifite ‘screen’ ya inch 15.6 umushofero aboneraho amakuru y’ibanze ku modoka, ndetse n’izindi ‘bouton’ zifashishwa mu bikorwa binyuranye, ikagira intebe zifite imiterere nk’iyimiraba mu mazi ‘waves’.

2025 Seal EV, ifite uburebure bwo kuva imbere ugana inyuma bwa metero 4,8, ukagira ubugari bwa 1,8 mu gihe uburebure bwo kuva hasi ugana hejuru ari ubwa metero 1,4.

Intera iri hagati y’amapine y’imbere n’ay’inyuma ingana na metero 2,9. Muri rusange ingano yayo ijya kumera neza nk’iya Tesla Model 3.

Igiciro cya 2025 Seal EV, kuva ku ruganda ni amayuwani 175,800, angana na $24,500. Ugereranyije na Tesla Model 3, ibiciro biri hasi ho $7,800 kuko yo ihera ku mayuwani 231,900, angana na $32,300.

BYD igaragaza ko iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 510, itarakenerea kongererwa umuriro.

Hari ibyiciro bine bya 2025 Seal EV, aho ibiciro bihera kuri $24,500 [angana na 32,327,750 Frw], hanyuma iyo mu cyiciro cyo hejuru ikagura $33,500 [angana na 44,203,250 Frw].

Inyuma yayo hari ikimenyetso cy’umutuku cya “BYD”
Iyi modoka ifite ‘screen’ ya inch 15.6 umushofero aboneraho amakuru y’ibanze ku modoka
Iyi modoka ya 2025 Seal EV ni yo ya mbere yo mu cyiciro cya sedan, yakozwe hifashishijwe ‘e-Platform 3.0 Evo’
Imbere hayo ni uko hameze
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268