Imvura yaguye nyinshi yangiza gereza, Abagororwa basaga 100 baratoroka

Apr 27, 2024 - 04:20
 0
Imvura yaguye nyinshi yangiza gereza, Abagororwa basaga 100 baratoroka

Imvura yaguye nyinshi yangiza gereza, Abagororwa basaga 100 baratoroka

Apr 27, 2024 - 04:20

Abagororwa 118 batorotse gereza nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki 25 Mata 2024 yangiza ikigo cya Suleja hafi y’umurwa mukuru wa Nigeria, nk’uko umuvugizi wa serivisi ya gereza yabitangaje.

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza, Adamu Duza, yagize ati: “Abacungagereza barimo barahiga abatorotse kugeza ubu bamaze gufata 10 muri bo babifashijwemo n’izindi nzego z’umutekano. Turimo turahiga abandi kugirango dufate abasigaye”.

Duza yijeje abaturage ko inzego z’umutekano zirimo zihiga abo bagororwa batarafatwa kandi ko bagomba kugira ihumure ko umutekano wabo urinzwe.

Abaturage basabwe ubufatanye muri iki gikorwa cyo gushakisha imfungwa no kumenyesha urwego urushinzwe umutekano ruri hafi.

Duza nta bisobanuro yatanze ku bijyanye n’umwirondoro cyangwa inkomoko y’imfungwa zatorotse ariko mu bihe byashize, abayoboke b’umutwe w’inyeshyamba wa kisilamu wa Boko Haram bari bafungiye muri iyi gereza ya Suleja.

Imfungwa ibihumbi n’ibihumbi zatorotse mu myaka yashize kubera inyubako zitajyanye n’igihe izindi zitoroka kubera ibitero by’abarwanyi, cyane cyane igitero cy’intagondwa za kisilamu cyo muri Nyakanga 2022 zagabye kuri gereza mu murwa mukuru Abuja aho imfungwa zigera ku 440 zarekuwe.

Duza yagize ati: “Inzego zibishinzwe zizi ko inyubako z’amagereza inyinshi zubatswe mu gihe cy’ubukoloni, kandi ko zishaje kandi zidakomeye."

Yongeyeho ko serivise y’amagereza irimo gushyira ingufu mu kuvugurura inyubakoze zayo, harimo kubaka inyubako nshya ndetse no kuvugurura izari zisanzwe.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461