Imyidagaduro: Bwa mbere umukunzi w’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda yagize icyo amuvugaho

May 14, 2024 - 15:11
 0
Imyidagaduro: Bwa mbere umukunzi w’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda yagize icyo amuvugaho

Imyidagaduro: Bwa mbere umukunzi w’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda yagize icyo amuvugaho

May 14, 2024 - 15:11

Umukunzi w’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rukundo Patrick [Rusine] uri mu bakunzwe na benshi mu Rwanda, yavuze ibyo yamukundiye birimo n’iyi mpano ye yo kuba nta muntu ushobora kuba amwegereye ngo agire irungu.

Uyu mukunzi wa Rusine, mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yabajijwe icyo yakundiye umukunzi we, avuga ko ari byinshi ariko by’umwihariko harimo kuba agira urukundo, nk’uko izina rye rinabivuga.

Iyrn Uwase Nizra wavugaga ko umukunzi we Rukundo Patrick [Rusine], izina ari ryo muntu, yagize ati “Ni urukundo koko.”, avuga ko agira urukundo rwinshi.

Nanone kandi, uyu mukunzi wa Rusine, yavuze ko ibindi yamukundiye, ari ukuba yitonda, kandi akaba anasetsa cyane, dore ko asanzwe ari n’umunyarwenya, byagera ku gusetsa umukunzi we ngo bikaba ibindibindi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Rusine yagaragaje uyu mukunzi we, bari kumwe mu ifoto yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yari yaherekesheje ubutumwa bugaragaza ko uyu mukunzi we ari we umukwiye koko, kandi ko anyuzwe.

Bamwe mu nshuti zabo za hafi, icyo gihe banemeje ko uyu munyarwenya Rusine n’umukunzi we, bari mu myiteguro y’ibirori byo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Rusine n’umukunzi we
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268