Irebere uburanga budasanzwe bw'umukobwa bwakuruye abaherwe babiri basheta amafaranga n’inka ngo bamutsindire

May 14, 2024 - 14:56
 0
Irebere uburanga budasanzwe bw'umukobwa  bwakuruye abaherwe babiri basheta amafaranga n’inka ngo bamutsindire

Irebere uburanga budasanzwe bw'umukobwa bwakuruye abaherwe babiri basheta amafaranga n’inka ngo bamutsindire

May 14, 2024 - 14:56

Athiaka Dua akomeje kuba inkuru kubera uburanga bwe bwakuruye abagabo batari bake.

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wo muri gihugu cya Sudani y’Epfo witwa Athiaka Dau yabaye inkuru ku mbuga Nkoranyambaga kubera uburanga bwe bwatumye abagabo babiri bafite amafaranga menshi bifuza ku mugira umugore batanze inka zirenga 105 n’amafaranga menshi nk’inkwano.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyakuru cyitwa Tuko, ngo umwe muri aba banyamafaranga , yatangaje ko we azatanga inka 105 n’amafaranga hafi Miliyoni 2.5 RWF kugira ngo yegukane uyu mwari Athiaka Dua gusa ngo uwa kabiri ntabwo yari yatangaza umubare w’inka n’uumubare w’amafaranga azarenzaho nk’inkwano kugira ngo bamuhe uyu mukobwa. 

Ibi bije nyuma y’aho benshi mu bakobwa muri iki gihugu bari kugorwa cyane no kubona aba bashyira mu ngo [Partners].Aba bakire ni Marial Garang Jiel na Chol Marol Deng.Umwe yamaze gutangaza amafaranga azatanga kuri uyu mukobwa undi ntabwo yari yavuga ngo bombi baramukunze.

Utegerejwe ni umugabo witwa Chol , gusa ngo nawe mu gihe kitarambiranye azaba yamaze gutanga urwe ruhande.Amakuru ngo avuga ko we azatanga inka 350 n’imodoka ya V6. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062