Kamonyi: Ambulance yari itwaye abarwayi yashaye hitabazwa izindi mbaraga (AMAFOTO)

May 4, 2024 - 11:37
 0
Kamonyi: Ambulance yari itwaye abarwayi yashaye hitabazwa izindi mbaraga (AMAFOTO)

Kamonyi: Ambulance yari itwaye abarwayi yashaye hitabazwa izindi mbaraga (AMAFOTO)

May 4, 2024 - 11:37

Ambulance y’Ibitaro bya Remera-Rukoma mu Karere ka Kamonyi, yari igiye kuzana abarwayi 2 mu Kigo Nderabuzima cya Kabuga yashaye hitabazwa Breakdown.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera-Rukoma buvuga ko bwohereje imbangukiragutabara mu Kigo Nderabuzima gufata abarwayi babiri barimo Umubyeyi n’Umwana we bari bamerewe nabi, igarutse ivuye kubafata ihura n’inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi imanura umukingo n’amazi menshi imodoka iheramo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Théogene yabwiye UMUSEKE ko iyi mbangukiragutabara yamaze amasaha 9 mu isayo kuko bageze ubwo biyambaza Breakdown ivuye iKigali.

Ati “Twabanje gukuramo abarwayi babiri duhamagaza indi ibajyana mu Bitaro bya Remera Rukoma kubera ko bari bamerewe nabi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma yavuze ko yaguye mu isayo saa saba zijoro ikaba ivuyemo saa tatu za mu gitondo.

Dr Jaribu avuga ko imihanda igana hirya no hino mu bigo Nderabuzima bakoreramo yangijwe n’imvura kugera ku barwayi bikaba bigorana.

Avuga ko amazi yinjiye muri moteri y’imbangukiragutabara bakaba bagiye kuyijyana mu igaraji kugira ngo ikorwe.

Umuhanda n’Ikigo Nderabuzima cya Kabuga imodoka yacagamo biherereye mu Murenge wa Ngamba.