Kamonyi: Impanuka ikomeye ikozwe na LITCO ifunga umuhanda

Feb 26, 2024 - 14:31
 0
Kamonyi: Impanuka ikomeye ikozwe na LITCO ifunga umuhanda

Kamonyi: Impanuka ikomeye ikozwe na LITCO ifunga umuhanda

Feb 26, 2024 - 14:31

Imodoka Isosiyete RITCO yakoreye impanuka hafi yo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.

Iyo modoka yahise irambarara mu muhanda, ariko amakuru y’ibyangiritse ntaramenyekana. Inzego z’ibanze n’izu’umutekano zahise zihagera zitangira gutabara abari bayirimo.

Bivugwa ko yari yafunze umuhanda ariko bayikuyemo, abari bayirimo boherejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, gusa ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse.

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko umushoferi utaringanyije umuvuduko igeze aho yakoreye impanuka inyerera ubwo yageragezaga kugabanya umuvuduko.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501