"Kure y'Inzozi" EP02 - Urukundo rwa Dylan rwagurumanye! Abwiwe ijambo ry'urukundo n'uwamuteye kwikanga

Jun 4, 2024 - 18:08
 0  315
"Kure y'Inzozi" EP02 - Urukundo rwa Dylan rwagurumanye! Abwiwe ijambo ry'urukundo n'uwamuteye kwikanga

"Kure y'Inzozi" EP02 - Urukundo rwa Dylan rwagurumanye! Abwiwe ijambo ry'urukundo n'uwamuteye kwikanga

Jun 4, 2024 - 18:08

Ubwo Louise akimara guhaguruka bahise basona (amasaha yo gutaha yari ageze) ubundi nkebutse ndebye Audrey nsanga na we ari kundeba ndamwenyura na we aramwenyura nuko Brian na Max baba baje kundeba gusa mubyukuri nari nkiri kwibaza nti "Louise abaye iki???" Ese naba ari jye mpamvu ye yo kurakara? Birabe ibyuya...

Twahise tugenda na Brian na Max tujya kwitegura amasomo y'ejo birumvikana, ubundi muri iryo joro ndara ntekereza cyane kuri Audrey. Noneho ubwo nahumbyaga amaso nibwo namubonaga neza, nkamubona turi ahantu hatuje, hisanzuye hasobanura neza urukundo, ndi kumwongorora ijambo riruta ayandi ahari, hashira igihe nkamubona dukina twirukankaaaa... Duhagarara tureba inyoni ziguruka! Nkumva ntako bisa, nkagenda mbona inshuti n'imiryango batugaragiye ndi kubwira isi yose urukundo nkunda Audrey, ariko bidatinze, njya kumva Animateur arankanguye! Kumbe zari inzozi disi!

Narabyutse nditegura ndangije nzamukana na bwa butatu butari butagatifu (Max, Brian na njye) ubundi twinjira muri class. Nasuhuje Scovia na Angel ariko ntegereza Louise ndaheba! Nibwo byanyanze munda ntangira kubabaza...

Njyewe: Angel, Louise yabaye iki?

Angel: Shn naba nkubeshye pe! Kuko Louise ntarara muri dortoir yanjye, ariko nijoro twasangiye muri réfe(ctoire) ubona adafite akabaraga! Ubanza yarwaye.

Nahise ntangira gutekereza iby'ejo ubundi mba ndababwiye

Njyewe: Ariko rero, Louise ejo twari kumwe ameze neza! Mbere y'uko Teacher wa Chemistry yinjiramo yari ameze neza. Ahubwo ikibazo cyabayeho igihe nagarukaga, sinzi pe!

Scovia: Ibya Louise ntiwabimenya. Mumwihorere buriya niba anarwaye araza kumera neza. Mureke twikorere etudes mukanya turakora test ya Physics.

Twasubiye mumakayi, ariko rya jisho ryanjye ryananiye ntiryaburaga kureba hafi burigihe Audrey sinzi mubyukuri amaherezo y'ibi bintu aho binganisha! Gusa iyo twahuzaga amaso yaramwenyuraga nkumva uwampa ubushobozi nahita mutegeka kuza tukicarana mu minsi yose nsigaje ku ntebe y'ishuli, haha!

Uwo munsi warinze urangira ntaciye iryera Louise gusa ku munsi wakurikiyeho naramubonye ndetse tunaganira bisanzwe gusa wamubazaga iby'ikibazo yaba afite akanga kugira icyo avuga na gito. Ubwo iminsi yaricumye ikigo dutangira kukimenyera ubushuti bwanjye na buriwese twiganaga bukomeza gukura by'umwihariko Audrey gusa we navuga ko ntakidasanzwe uretse gusa icyari kindi mu mutima ntari bwatahure, nako mwebwe mwamaze kukimenya, reka mvuge nti ikindi mumutima ntarababwira!

Umunsi umwe icyogihe ndabyibuka hari muri weekend ibanziriza 'jour de visite' cyangwa se umunsi wacu wo gusurwa, iyo weekend ibanziriza jour de visite rero uba ari umwanya mwiza kuri buri banyeshuri wese wo kwerekana impano. Nibwo rero twese twambaye neza tujya ahagombaga kubera ikirori, uwari MC twitaga Jado aba atangije ikirori ababyina barabyina imbyino z'amoko yose icyogihe twabyinaga uturirimbo twa ba Alicia Keys, Miss Jojo, KGB, Céline Dion indirimbo nk'izo kuko hari kera pe! 

Ubwo noneho haje abaririmbyi nuko ntungurwa no kumva bahamagaye Marie-Louise ngo yegere imbere kuko rero yari umukobwa bose bamukomera amashyi, maze na we afata microphone yongorera gato umusore wari uri gucuranga Piano, ubundi ijwi riva mu muhogo rizamuka mumatwi yacu, kuburyo ryamanutse rikanagera no mumbamutima zacu, yaririmbye indirimbo Hero ya Enrique Iglesias icyogihe yacaga ibintu twese turatwara, arangiza kuririmba umuntu utari uri kurira wese amukomera amashyi! Mbega umukobwa, yari afite impano pe! Sinatekerezaga ko nicaranye n'umukobwa uzi kuririmba. Gusa nanjye mubyukuri narinzi kuririmba ndetse narotaga kuzaba umuhanzi w'igikomerezwa, nuko nari ndi kure y'inzozi zanjye!

Marie Louise yarangije kuririmba bamusaba kuririmba indi ndirimbo aririmba indirimbo ya Céline Dion yitwaga 'My Heart will go on' mubyukuri yahise aba umustar mukigo bidasubirwaho kuburyo yarangije kuririmba twese yatwemeje. Yarangije kuririmba haza n'abandi nuko dutaha twese tumwirahira Max na Brian bo bendaga kunyica bati "Ni gute wicarana n'umustar nk'uriya, ukamupfusha ubusa?".

Byageze kuwa mbere Louise yinjiye muri class benshi tumuha za félicitations, twari dutangiye kumwita Marie-Louise Dion, bitewe n'ijwi rya Céline Dion yari yihariye. Iminsi ubwo yakomeje kwicuma bigera ku munsi wa visite twitegura ababyeyi bacu, narimfite amatsiko yo kubona ababyeyi banjye baza cyangwa se umuntu wo murugo uri buze! Mumyambaro myiza ya bashiki bacu bari bakenkeye (ababaga bari kuri protocol) abasigaye tukambara uniform, mubyukuri twabaga dusa neza pe! Ababyeyi batangira kuza sinzi ukuntu nagiye kubona mbona haje Jolie ariko yari kumwe n'undi musore wundi ntazi, wabonaga rwose bari kumwe!

Aho yari yicaye narindi kumwitegereza ariko kuko yaje atinze sinabonye uko musuhuza byari kunsaba kurindira ibirori bikarangira. Ubwo twumvise ijambo rya Directeur n'abandi barezi, twumva n'ababyeyi na bo bagira icyo bavuga nuko ababyinnyi na bo bafata umwanya barabyina karahava barusha Urukerereza rutarushwa! Ubwo ninako ibirori byaje guhumuza ubundi tujya kuramukanya n'ababyeyi bacu banatwereka icyo badufitiye.. nahise nihuta vuba vuba Jolie njya kumusuhuza, kubera urukumbuzi nari mufitiye twarahoberanye biratinda!

Jolie: Oooh, Mana weee! Dylan ko mbona wabaye igisore???

Njyewe: Oya sha Jolie! Nabaye akana ahubwo amasomo aranyishe...

Nahise nsuhuza n'uwo musore bari kumwe! Ubundi Jolie ampa impano banteguriye yari ifunitse neza pe! Turagenda dusa nk'abajya kwicara ahantu hatuje ukwacu (Kuko Jolie yqri aziranye na Directeur na Animateur twamwatse uruhushya tujya muri Bar nziza cyane gusangirira hamwe, ubundi dutangira kuganira by'urukumbuzi).

Njyewe: Jolie mumeze mute se? Murugo baraho?

Jolie: Yego sha, turaho turashima Imana, Mama ameze neza, ka Céline ngo karagukumbuye. Nyine ibintu bimeze neza urebye... Uyu musore se wamumenye??

Njyewe: Oh, Imana ishimwe ubwo ibintu bimeze neza. Ubambwirire bose ko mbakumbuye cyane nanjye. Oyaa, ntabwo namumenye!

Jolie n'uwo musore bahise barebana mubyukuri mbona neza ko bashobora kuba bafitanye umubano wihariye, indoro yabo ubwayo yarabatamazaga! Jolie yahise ambwira...

Jolie: Yitwa Marcel, ni inshuti yanjye! Ah, sorry ndamuvugiye kandi ari umuntu w'umugabo...

Jolie yahise amureba, Marcel na we aba atangiye kuvuga...

Marcel: Wowe nari nsanzwe nkuzi ko witwa Dylan, ah Jolie yajyaga akumbwira kandi nigeze no kuza murugo! Nanjye nk'uko abivuze nitwa Marcel ndi inshuti ye, ni inshuti yanjye akarusho nkaba n'inshuti y'umuryango cyane. Hh sibyo se buriya?!

Twese twarasetse ubundi njyewe kuko ntakundaga kuripfana mpita mubwira...

Njyewe: Ah, ubwo ikiruta ibindi nuko tugiye kubonana kenshi, wenda iyi ni intangiriro. Ubushuti bwawe ufitanye n'umuryango wacu bugahoraho? Nicyo ahari wibagiwe kumbwira.

Twese: Hahaha

Mubyukuri ntagushidikanya ko ntibeshye mugihe nabonaga ijisho rya Jolie n'irya Marcel wabonaga ari abantu bari mubihe byabo kabsa, kandi wabareba ukabona uri uwubishyiraho ijambo rya nyuma wabyemera utazuyaje! Twakomeje kuganira ari nako ndya ibyo twari twatumijeho bo wabonaga badafite appétit, bari bari kunywera udu fanta gusa. Ubwo hashize akanya dutandukana ntabishaka baragenda nanjye ndagenda bansigira amafaranga birumvikana mbese ubuzima bw'ishuri icyogihe bwarandyoheraga. Ubwo nahise njya kureba ba Max munzira ngenda mpura na Audrey ari kumwe na Mutoni na Angel abakobwa twiganaga ubundi ndabasuhuza...

Angel: Dylan, amakuru ko mbona wishimye?!

Njyewe: Amakuru nimeza, sha ndishimye cyane maze kubonana n'abo mu muryango wanjye!

Mutoni: Nabonye ufite mushiki wawe mwiza cyane. 

Njyewe: Uhm, wamubonye?

Mutoni: Yego sha, ni mwiza pe!

Njyewe: Hhh urakoze! Nonese mugiye he ko mbona mumeze neza namwe?

Angel: Sha twigiriye muri dortoir kuruhuka.. ahubwo bye ubwo ni ahejo, niba uzaza gusenga!

Audrey: Dylan se na we arasenga?

Njyewe: Egoko, ndasenga cyane! Okay sawa ubwo turikumwe mugire ibihe byiza...

Nahise mbasezeraho uko gusa basaga neza pe! Nagiye kureba ba Max ndababura mbonye nkomeje kubabura nigira muri dortoir nkora ibyo nagombaga gukora... Ubwo iminsi yaricumye ndabyibuka twari turi mubihe by'ibizamini nuko ndatinyuka njya kureba Angel wari inshuti magara na Audrey ubundi ndamubwira...

Njyewe: Angel bite se?

Angel: Ni sawa Dyla, ndabona Exam zikwishe!

Njyewe: Yewe Exam ntizoroshye pe, ariko Imana ishimwe ubwo zigiye kurangira, harya ntidusigaje Chemistry n'i Kinyarwanda gusa?

Angel: Yego ninkaho zarangiye pee!

Njyewe: Ah! Angel, mbabarira umfashe ikintu kimwe. Ah, sinzi aho nahera mbikubwira (nagize isoni nyinshi) ariko ndashaka kugirana ikiganiro kihariye na Audrey! Twari twaranabisezeranye ntekereza rero ko kuberako tugiye kwinjira muri weekend, ejo akaba ari kuwa gatanu nta exam dufite ubu waba umwanya mwiza wo kuganira na we ho gato! Rero ndashaka ko ubimfashamo.

Angel yahise amwenyura gusa disi yari umwana mwiza utinjira cyane mubintu byinshi ahita ambwira...

Angel: Oh, ntakibazo Dyla! Icyo nashobora kugufasha cyose nakigufasha, urashaka ahubwo ngo mbikore nonaha??

Njyewe: Rwose bishobotse! Urabona ntabwo hari akavuyo cyane, aransanga hano ndi...

Angel: Okay! Sawa reka nze murebe...

Njyewe: Urakoze cyane Angel! 

Angel yahise ansezera, ubwo nanjye nicara aho nkomeje gutegereza! Umunota kuwundi numvaga ntazi uko meze ngiye kumva numva umuntu ampfutse mu maso akoresheje ikiganza cye, numva umuhumuro we nsanzwe nkuzi ariko ntagushidikanya nahise numva ari Audrey!

Njyewe: Audrey, ndekura humura nakumenye....

Ako kanya uwo muntu yahise anyongorera ati....

We: Oya ntabwo ari Audrey!

Njyewe: Oya ni we! Uri Audrey! Ahubwo sha wari watinze! Wari wanyicishije irungu n'amatsiko yo kongera kukubona... Ndekura ahubwo mbanze nkusuhuze! Erega niwowe ntawundi!

Uwo muntu yahise andekura mpindukira gake gake n'ibinezaneza byinshi, mpindukiye nsangaaaaaaaaa, oh my God! Ntabwo yari Audrey ahubwo yari Marie-Louise... Ibi ni ibiki koko?? Ibyishimo byose narimfite byashize abyirebera, isura yanjye irijima cyane kuburyo nabuze imbaraga zo kongera kugira ikindi mvuga. Marie Louise yarabibonye ntagushidikanya ubundi ahita ambwira...

Louise: Dylan, habaye iki? Bigenze gute? Dylan, Dylan, Dylan, Dylan......

Mubyukuri sinarindi hafi aho! Nashatse imbaraga zo gukomeza kuvugana na Louise mugihe nari niteguye Audrey ndazibura, ubundi mfata umwanzuro wo guhaguruka nkagenda, nyihaguruka ahita amfata ukuboko arahaguruka kuko twari twicaye ku mabuye manini yari aho, andebana indoro ihishe byinshi, turarebana twese nuko aba arambwiye...

Louise: Dylan, kuberiki uhindutse mugihe usanze atari Audrey watekerezaga? Dylan, (...)

Marie Louise yabuze imbaraga zo gukomeza kuvuga bimwe by'abakobwa amarira atangira kumubunga mumaso, mukanya nk'ako guhumbya aba atangiye kurira, noneho asa n'undyama mugituza ariko duhagaze dusa nk'abahoberanye ariko amaboko yanjye yari hasi atari gukora movement n'imwe... Mana we! Sinari gushobora kwikura muri iyi situation... Nabuze icyo nakora na kimwe pe! Habe no kumuhoza...

Njyewe: Louise, ni ibiki biri kujya mbere?! Njyewe ntakibazo mfite, ntanicyo ntekereza ...

Hashize akanya Louise amva mugituza ubundi yongera kundeba mumaso, hashize akanya arambwira...

Louise: Urababaye cyane ubwo wabonaga ntari Audrey. Dylan (avugana ikiniga) umbabarire basi kukubuza ibyo wita ibyishimo, ariko sinzi impamvu utabona ikindi ku mutima... Kugiti cyanjye nakoze ibyo nagombaga gukora byose, nakweretse ibyo nagombaga kukwereka byose, reka wenda mbyite ibimenyetso simusiga... Ese ahari naba ndi (....)

Louise yananiwe kuvuga ahubwo akomeza kurira, ubundi ahita avuga...

Louise: Okay! Ugire umunsi mwiza Dylan wa Audrey, hmm!

Louise yahise agenda! Ntangira kwibaza ibiri kuba mubyukuri ntacyo atari amaze kunyereka koko yarankundaga! Yarankundaga pe... Ariko se urwo rukundo ruzamugeza he? Gusa icyari kimbabaje nuko Audrey yari amaze kubizamo, kandi se disi bya hehe? Oh my God! Nahise mbura imbaraga nkomeza kwicara aho, benshi bakahansanga gusa nakomeje no gutegereza Audrey ndaheba, gusa n'ubundi numvaga nta morale mfite... Ibyo narimfite byose byo kumubwira yewe n'ubwuzu bwo kumwakira, bisa nkaho byagendeye mu marira ya Louise. Uwo munsi wambereye mubi pe! Ako kanya nahise mpaguruka nerekeza inzira zigana mu ishuli ndi hafi kugera ku muryango basi ngo njye kwirebera ba Max, ako akanya numva ijwi ry'umukobwa rimpamagara nkebutse nsanga ni Scovia twitaga Scovy!

Nahise mpagarara kuko yariho aza ansanga ubundi aba arambwiye...

Scovy: Dylan umeze ute?

Njyewe: Sha ntabwo meze neza cyane Scovi...

Scovy: Biragaraga pe! Kuko uri kugenda nk'umusinzi... Haha! Umbabarire kuri blague zanjye, nonese wantije ho gato ikayi ya Mathematics...

Njyewe: Uhm, kandi twararangije ikizami cyayo?

Scovia: Wowe ntiza ndaza kuyikuzanira nimugoroba muri etudes...

Njyewe: Okay ntacyo twinjire muri class nyiguhe!

Ubwo ninjiranye na Scovia muri class hari harimo abanyeshuri bake cyane kubw'amahirwe mbona harimo Max na George umwe wicarana na Audrey ubundi mfata imfunguzo z'akabati kacu nkuramo bag nshakamo ikayi ya Math. nyiha Scovia aranshimira ubundi aragenda! Nanjye ubwo njya kwicarana na ba George tuganira nta morale ariko nagombaga kubibahisha. Gusa byagezeho George aba aravuze...

George: Max, ariko uba ubona Dylan muri iyi minsi ibintu by'urukundo ataribyo bimuhagayikishije cyane?

Max: Ariko byo nanjye ndabibona mwana, Dylan kuva nko mubyumweru bibiri bishize ubona ko nta gatege! Umeze ute man? Wa musher wawe mubanye neza?

Njyewe: Ubwo ushatse kuvuga iki, nako uwuhe mu cher?

Max: Hari uwundi se utari wa muhanzikazi?

George: Rwose ahubwo uriya muhanzikazi we asigaye atanatinya no kubyemera. Ubwo rero, ahubwo njyewe mba mbona munaberanye wana.

Nikije umutima mbura ijambo na rimwe mvuga nshaka kubika umutwe mu ntebe, abahungu ntibankundira...

George: Dylan basi have ntuturakarire niba ataribyo wihangane. Gusa, usa nk'aho ufite inkuru uhishe ahantu kabsa!

Njyewe: Man, nuko wenda umuntu ari mubintu by'ibizamini, ntakindi kibazo mfite! Naho ibyo bya Louise byo sibyo rwose, ntanahamwe bihuriye n'ukuri

Tukiri muri ayo, Brian yahise aza adusaba kujya muri dortoir tukava mu ishuli kugira ngo turangize ibyo dukora kare ubundi tugaruke muri etudes kuko ntiwashoboraga kuyisiba uko byari kugenda kose! Impamvu nuko twatinyaga cyane Animateur na Préfe bari abantu batinyitse cyane! Ubwo twaragiye dukora ibyo dukora turanaryama, umugoroba ugeze tuza muri etudes nuko muri etudes Audrey na Angel ntibari bahari sinzi aho bari bagiye, ndetse abanyeshuri bandi wabonaga ko banakererewe kwinjira muri class yewe na Louise nabaga ntitayeho (yaza cyangwa ataza) na we ntiyari ahari. Nagiye kubona mbona Scovia araje aje ari kumwe na Mutoni n'undi mukobwa witwaga Anick, nuko kuko nari nicaye njyenyine kuntebe imwe baza banyicara imbere, Ariko barahindukira baransuhuza! Mukubasuhuza Scovia yahise ampa ikayi ya Math yanjye aranshimira ati urakoze! Hashize akanya baba baragiye babisikana na Angel waje ufite amakayi mu ntoki nk'uje kwiga koko, kubw'amahirwe araza turicarana...

Angel: Dylan umeze ute?!

Njyewe: ntabwo meze neza Angel...

Sinzi ukuntu Angel yahise areba mu ikayi yanjye nasaga nk'uri kwigiramo atungurwa no gusanga icuritse (amagambo yayo yari acuritse), ari ikayi y'Icyongereza rwose ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko ntarindimo kwiga...

Angel: Uko bigaragara rwose, ntiwari uri gukora etudes! Ahubwo ko mbona utameze neza koko ni amahoro??

Njyewe: Angel, nukuri wowe ho sinshobora kuguhisha! Uri inshuti nziza kuva nakumenya. Ndi mubihe bigoye pe! Ese Audrey ko ataje?

Angel: Oooh, sha Dyla, Audrey yaje abona uri kumwe na Louise yanga rero kubarogoya. Byasaga n'aho mwari muri mubintu byanyu babiri gusa....

Ibyo yarabivuze ndushaho kumva nanze ibibaho byose, ntangira kwishakamo n'amarira ndayabura ariko nagize ikiniga kitanyemereye kugira ijambo na rimwe mbwira Angel muri ako kanya... Sinzi ukuntu Angel yafashe ikayi yanjye yari munsi y'intebe (za ntebe z'ishuli) ubundi arayifata numva aravuze...

Angel: Iyi kayi se ni iy'irihe somo ...

Yahise ayifata arayirambura, mukuyirambura hasa nk'ahatakaye agapapuro gasa nk'akihariye, Mana we! Twese twakaboneye rimwe mpita mutanga kuvuga...

Njyewe: Zana hano ndebe ako gapapuro Angel...

Angel yahise agafata arakampa! Dutangira twese kugasoma (wibuke; ni muri ya kayi Scovia yantiriye ndetse yari amaze gutirura)...

"Kuri Dylan! Nizere ko umeze neza?

Iyo ngerageje gusoma ibitabo byinshi bivuga ku rukundo, numva buri mwanditsi wese arusobanura ukwe, kuburyo bigoranye kuba wamenya nyirizina ngo urukundo ni iki! Ese wowe urabizi ngo umfashe kubimenya? Simbizi niba ubizi, ariko icyonzi, nuko njyewe icyo niyumvamo kenshi iyo nkubonye ari urukundo. Njya mbaza umutima nti "Ese koko nirwo? Cyangwa uri kunshuka nawe utiretse? Ariko Oya, nirwo rwose! Gusa umbabarire kuba mbyihata kenshi nkagutwara cyane, ariko nanjye sinjye ni amahitamo ahari atahamije ku muntu wa nyawe, cyangwa se igihe kitari icya nyacyo! Dylan, umbabarire imyitwarire yanjye, ariko ndagukunda! Oya rwose ndagukunda ntugirengo wanabisomye nabi, kandi mba numva niba ari n'urugamba niteguye kururwana ariko nanone nkusezeranije ko ntazakubangamira, icyo umutima wawe ushaka nzakora icyo... Basi bimenye sakindi izabyare ikindi...

Yari ugukunda (...)

Mana we, nkimara gusoma izina, njyewe na Angel twararebanye mu maso turikanga...

Ijambo ry'umwanditsi: Iyi nkuru yanditswe na Aristide Ndahayo. Kuyikoresha muburyo bw'amajwi, kuyikorera kopi n'ibindi byerekeye inyungu z'uwariwe wese bisaba uburenganzira bwa nyiri ubwite. Ushobora kudufasha kutumenyesha uwayikoresheje unyuze kuri email yacu: bigezwehotv@gmail.com

cyangwa se ugamahara umwanditsi kuri numero ya telefoni: +250786297903

Burimunsi hano hazajya hatambuka episode... Mugire ibihe byiza kandi ibitekerezo byanyu ni ingenzi!!!!

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903