"Kure y'Inzozi" EP06 - Ibya Animatrice bifashe umurego! Louise ashwanyaguza umutima wa Dylan imbere y'abanyeshuri bose

Jun 8, 2024 - 19:12
 0
"Kure y'Inzozi" EP06 - Ibya Animatrice bifashe umurego! Louise ashwanyaguza umutima wa Dylan imbere y'abanyeshuri bose

"Kure y'Inzozi" EP06 - Ibya Animatrice bifashe umurego! Louise ashwanyaguza umutima wa Dylan imbere y'abanyeshuri bose

Jun 8, 2024 - 19:12

Oh my God! Oh my God! Iby'amaso yanjye yabonye birakabonwe n'umwanzi.... Ese burya bwose nibeshyaga kuri Audrey? Oh my God, bamusomye ku itama mbyiboneraa, baramuhoberaa biratinda! Ulalah... Mana kuberiki njye? Rukundo kuberiki arinjye? Nyimara kubibona amarira yabunze mu maso igikapu narimfite kigwa hasi...

Ako kanya nagiye kubona mbona Audrey n'uwo musore bararekuranye mbonye aho ndi ashobora kumbona nihisha ku rukuta gato, gusa uwo musore bari kumwe we yarambonye byanga bikunda. Nanibagiwe ko mfite igikapu, nahise ngenda ntazi iyo njya. Nakomeje kugenda hashize akanya ngarura akenge nisanga nubitse umutwe muri class ubundi njya kumva numva umuntu ankozeho nk'unkomanga, ndabyuka ndebye nsanga ni umukobwa ntazi ariko afite igikapu cyanjye..

We: Oh! Ushobora kuba utameze neza pe! Nakubonye uta igikapu ndagukurikira gusa naje kukubura ngenda nkushakira muma class none kubw'amahirwe ndakubonye! Fata igikapu cyawe.

Njyewe: Oh! Merci beaucoup. Imana iguhe umugisha cyane. Simeze neza byo ahubwo ubu reka njye kuryama muri dortoir. Nitwa Dylan, nishimiye cyane kukumenya.

We: Hhhh njyewe nsanzwe nkuzi. Nitwa Mila niga muri S4 MEC.

Njyewe: Oh, ese usanzwe unzi? Njyewe nibwo nakubona

Mila: Haha ndakuzi muri affaires yawe na Louise. 

Njyewe: Yego koko! Mila reka nkusezereho, ndizera ko tuzajya tuvugana kandi wakoze cyane nukuri! Reka nanjye njye kuruhuka

Mila: Merci Dylan, wiyiteho. Uraza kumera neza.

Nagiye ntameze neza pe! Ngenda gahoro gahoro ndi munzira zigana muri Dortoir mbona Max na Brian bo bari kuza birumvikana ubwo bavaga muri Dortoir baza mu kigo... Bahise bihuta bansanga n'amatsiko menshi nuko baba batangiye kuvuga...

Brian: Haha, muhungu wacu, bimeze bite ko mbona utishimye? Wa mwana wawe yaba yaguteye indobo?

Njyewe: Haha, Oya! Meze neza man murabona ntameze neza...

Ako kanya Max yahise anyaka igikapu nshaka kumubuza ngo ntagifungure, ariko biba iby'ubusa njya kubona mbona aragifunguye, akuramo rwa rurabo ubundi aratangara cyanee

Max: Mana wee! Dylan ndatekereza ibyo wapangaga gukora bitagenze neza. Man Brian, tuve muri blague. Dylan turashaka ko utubwiza ukuri kw'ibiri kujya mbere. Byagenze gute ko ejo wari watubwiye ko hari icyo wifuza gukora, ndetse hari ijambo wifuza kuvuga? Ninayo mpamvu waguze uru rurabo. Nonese byanze???

Narebye Max na Brian inshuti magara mfite ziruta izindi, ubundi mbona ntampamvu nkwiye kubahisha dore ko nabahishe igihe kirekire. Nahise naka igikapu Max na rwa rurabo ni Brian wari urufite ndarumwaka ndusubiza neza mu gikapu ubundi mbasaba ko baza tukajya kwicara kumabuye yari ari aho hafi na Dortoir ubundi na bo disi bantega amatwi ntangira kubabwira.

Njyewe: Max, Brian! Mumbabarire kuba ibi ntarabibabwiye kera na kare! Ariko nibwo buryo nifuzaga kubitwaramo. Burya koko sinigeze nkundana na Louise cyangwa se ngo tunabigerageze (iby'urukundo) ahubwo kuva umunsi wa mbere naje hano mu kigo, na mbere y'uko mpura namwe. Nisanze hari uwo umutima wihebeye. Nkumva mugihe runaka bitinze cyangwa bitebutse ko ngomba kuzamwambika ikamba ry'ubwamikazi mu mutima wanjye, ngo awuyobore nibere uwe na we yibere uwanjye. Ariko burya bwose urukundo ruradushuka pe... Burya umukobwa nakunze, urukundo rwa mbere rw'ubuzima bwanjye ni Audrey!

Bose bararebanye baratangara, hashira nk'amasegonda 5 ntawuvuga nuko Brian aba aravuze.

Brian: Twari tubizi Dylan. Twari tubizi rwose. Nuko nahoraga mbwira Max ko wenda tuzategereza ukazabitubwira witonze, ariko hari ibigaragarira buri wese. Urukundo rwawe ukunda Audrey ntawutarubona. Nonese Audrey yaje kuguhakanira?

Nikije umutima mugahinda kenshi narimfite mba ndababwiye...

Njyewe: Oya! Naba mubeshyeye. Ibyo byo ntabyo yakoze rwose, gusa iyo abikora byari bumfashe kuruta uko yabigenje...

Max: Turacyaguteze amatwi man.

Ubwo nakomeje kubabwira uko byagenze ntanakimwe nsize inyuma bamaze kubyumva mbona koko bagiye muri mood yanjye (nanjye narindimo) ubundi Max atuje cyane noneho aba arambwiye ...

Max: Ulalah! Pole sana Brother. Ubuse uwo muhungu uramuzi? Wabashije kumubona?

Njyewe: Yego namubonye. Ndetse nsanzwe muzi uretse ko ntazi izina rye. Ariko reka tubyihorere ntakundi man. Nizeye ko nzabona urundi rukundo.

Abasore bakomeje kumpumuriza gusa Brian we agakunda gutinda ku ijambo rivuga ngo "Humura, ibyo ni ibisanzwe kuri buri mukobwa wese wiga mu kigo, ntawubura umusore umutesha umutwe, ariko na we ntiyabura uwo akunda" ubwo twavuye muri ibyo ndabareka bajya mukigo, ubundi njye njya kuryama gusa numvaga ntameze neza kuburyo na nijoro ntagiye kurya. Umunsi wo kucyumweru warageze nabwo sinajya gusenga umunsi wose urangira mumutwe ntameze neza, ntawe mvugisha neza, ntabyishimo na bike mbere ubanza ahari ari impamvu za Audrey.

Ubwo kuwa mbere harageze ntinda kuza muri class ho gato, umuntu wambere narebye mumaso ni Audrey kubw'amahirwe yanjye we ntiyari ari kundeba yasaga nk'uri gufata note. Nakomeje ndagenda nicara ku ntebe yanjye na Angel ndamusuhuza nsuhuza na Scovia na mugenzi we. Ubundi ndicara... Ariko Angel yakomeje kundeba cyane nk'ushaka kugira icyo ambwira hashize akanya aba aravuze ...

Angel: Dylan. Bimeze bite? Ko mbona...???Njyewe: Ni amahoro Angel! Byose bimeze neza...

Angel: Oya Dylan, urabizi ko wagerageje kumbwira buri kimwe cyose kuva igihe twamenyaniye. Kuwa gatandatu byagenze neza? 

Nikije umutima, ndeba Angel. Mubyukuri ntanakimwe nari nkwiye kumuhisha kuko yari inshuti nziza. Nahise mubwira ibyanjye uburyo kuwa gatanu twatorotse njye na Brian na Max ngo tugiye gushaka ururabo naruzana nkarara ndota iby'ejo, ejo hagera hagasanga menye neza ko ndi umuhombyi, nyuma yo kwibonera Audrey ari mubihe byiza n'undi utari njye (bishyira akadomo ku iherezo ry'urukundo namwifuzagaho). Angel yahise ambwira...

Angel: Oh! Ihangane cyane Dyla. Ibyo bibaho cyane mu rukundo. Ariko ntakubeshye, njyewe ntabwo narimbiyobewe, kandi umbabarire cyane kuba ntarigeze mbikubwira. Gusa nari bwumvikane nabi (...)

Njyewe: Uhm, ibyo ushaka kuvuga ni ibiki Angel, ni ibiki wari uzi na mbere hose?

Angel: Dylan, umusore wabonye ari kumwe na Audrey si umusore muremure ukuntu w'inzobe?

Njyewe: Yego niwe rwose.

Angel: Uriya muhungu ndamuzi rwose. Yitwa Ivan, ni umusore wagenze cyane kuri Audrey kuva ku munsi muminsi yashize. Ndetse iyo ndi kumwe na Audrey burya akunda kumuvuga cyane. Yaba agiye kuryama ati Ivan... yabyuka ati Ivan... Mbese Ivan yabaye Ivan! Gusa iby'urukundo rwabo njyewe ntacyo mbiziho, ninayo mpamvu ntigeze nguca intege na mbere hose, kandi nabonaga Audrey hari uburyo atangiye kukubona...

Angel yambwiye ibyo noneho numva sinzi uko mbaye, numva mumutwe sindi njyewe rwose. Noneho ayo magambo ubwayo yari ahagije ngo manike amaboko iby'urukundo na Audrey mbivemo rwose. Nahise mbura ijambo mubwira, nkomeza kurishaka ariko ndaribura hashize akanya we arambwira.

Angel: Dylan, gusa ntarirarenga! Ibi by'inkundo zo mu kigo burya ntibiramba. Kuri benshi ntabwo ari ibintu byo kwizerwa. Njyewe ndakwifuriza amahirwe mubyo usaba Imana byose. Hari n'igihe urukundo rutaba Audrey rukaba undi wundi... 

Njyewe: Urakoze cyane Angel. Reka tubitegereze. Kubw'amahirwe ubu ngiye no kwiga ntuje ntakindi kinyirukansa.

Mwalimu yaraje dukomeza kwiga! Amasomo arangiye (ubwo ni aya nimugoroba) Animatrice aza kundeba, ndavuga nti noneho umuriro uraka! Sinamusuzuguye twasohokanye hanze ubwo niko abanyeshuri bamwe bari batangiye kujya muri dortoir njye na Animatrice turamanukana tujya imbere y'ishuri rya S6MPC ubundi atangira kumbwira...

Animatrice: Dylan, ndabizi Directeur yakubujije kumvugisha! Ndetse ndabizi afite abantu bamubwira ko njyewe nawe twavuganye. N'ikimenyimenyi nturi buze kubura kumva ejo aguhamagaye akwihanangiriza. Ikirenze kuri ibyo, umbabarire kubw'aya makosa yose ndi kugushyiraho. Umbabarire cyane kuba uri kwisanga mu bibazo byacu bwite. Ariko ndagira ngo nkusezere kuko ahari nshobora kuba ndi muminsi ya nyuma...

Animatrice natunguwe no kubona atangiye kubunga amarira mumaso, arwana no kwiyumanganya mubyukuri sinari nzi ibiri kujya mbere... Nahise mubaza

Njyewe: Animatri, nukuri kose mukomeje kuncanga pe! Ntabwo nzi ibiri kujya mbere pe. Ni ikihe kibazo kiri hagati yawe na Directeur? Ndakwinginze nkura mu rujijo. Nonese ugiye kujya hehe?

Animatrice nyuma yo kwihanagura mu maso yarandebye noneho ameze neza ubundi arambwira...

Animatrice: Humura uzabimenya Dyla, uzamenya buri kimwe cyose! Icyo nashakaga kukubwira rero nuko ubu ntakiri umukozi w'iki kigo. Uyu niwo munsi wanjye wa nyuma nk'umuyobozi w'abanyeshuri b'abakobwa muri iki kigo. Gusa nkusezeranije ko njyewe na we tuzavugana kenshi, kabone n'ubwo nakwirukanwa mu gihugu cyangwa se muri Afurika. Mfite impamvu nyinshi zo kuvuga ko iteka uzahora uri umuntu wanjye wa hafi. Kandi ibyo wibaza byose bikakubera urujijo uzab....

Animatrice atararangiza kuvuga, telefoni ye yarasonnye ayikuye mumufuka w'ipantalo yari yambaye abona ni Directeur ubundi ahita avuga ati...

Animatrice: Directeur ari kumpamagara, buriya yamenye ko turikumwe! Reka ngende ntakomeza kugushyira mubibazo Dyla, ejo n'ejobundi tuzongera tubonane. Ntanakimwe kizatubuza kubonana, keretse urupfu gusa.

Mana we, Animatrice noneho yanteye ubwoba! Yavugaga mumvugo ijimije, ndetse yavuga ukumva hari byinshi afite byo kuvuga ariko umutima ntubimwemerere. Nakomeje kwibaza ikibazo gikomeye kiri hagati ye na Directeur ndetse n'iba kunsezera kwe byaba bifite aho bihuriye n'ibyo yashakaga kumbwira ntari bwamenye mubyukuri. Ubwo nahise njya muri dortoir nditegura kuko mwibuke nibwo umunsi wo kuwa kabiri nagombaga gutaha mu birori bya Jolie.

Bwarakeye nzindukira muri office nambaye uniform mpetse n'agakapu gato karimo utwenda duke (ubwo nari nasezeyeho Angel Max na Brian), nahise ngenda mu biro nicara aho abanyeshuri bicaraga iyo babaga bategereje nk'umuyobozi, hashize akanya Préfet araza mukazi asanga nicaye aho aransuhuza nk'ibisanzwe nanjye nkomeza kwicara aho, ntegereje. Ntibyatinze haciye iminota mike numva imodoka iri kuza ndebeye mu idirishya mbona ni iya Papa, mpita mpeka igikapu neza nsohoka hanze gato mpagarara kumuryango nk'uwiteguye kumusanganira ubundi ngiye kubona mbona siwe usohotsemo ahubwo ni Directeur. Oh, naratunguwe cyane.

Directeur: Dylan, umeze ute mon fils (muhungu wanjye)?

Njyewe: Meze neza Directe, narinziko ari Papa uje.

Directeur: Hah, oya nubundi ari aha hafi sha! Twari kumwe muri iki gitondo nuko musize aho inyuma avugana n'inshuti ye biganye kera. Singiyi n'imodoka ye se? 

Njyewe: Yego nayibonye! 

Directeur: Okay genda ubwire Préfet akwandikire uruhushya twari twabivuganye narangiza kurukwandikira unsange mu biro.

Njyewe: Yego murakoze.

Ubwo naragiye, Préfet tutacanaga uwaka mubwira ko ariko Directeur ambwiye ubundi asa nk'untinzamo gato maze aravuga (asa nk'uri kumbwira ariko nanone akanitonganya...

Préfet: Harya ngo ugiye mu kirori sha?

Njyewe: Yego Préfet!

Préfet: Ah! Gusa icyonzi cyo nuko hari ibyo ndi hafi kunanirwa kwihanganira guceceka. Nsigaye mbona ibibera hano ntazi ibyaribyo. Ubu koko Ariana bagiye kumwirukanira iki? No no noo... Enda urupapuro sha, enda urupapuro genda!

Préfet nubwo yitonganyaga yavuze akongako ka Ariana no kumwirukana numva nkabitse ahantu (kuko mwibuke Ariana niwe Animatrice) nahise nsubira mu biro bya Directeur ubundi nsanga asa n'uwubitse umutwe ahita ambwira ngo nicare ku ntebe yari iri imbere ye, bivuze ko twari buganire turebana. Hashize akanya atavuga kuko yari ari kureba muri machine ahita ambwira!

Directeur : Dylan, waba wongeye kubonana na Ariana??

Njyewe: Yego Directeur, ejo nijoro twarahuye ariko ntakindi kintu kidasanzwe twavuganye.

Directeur: Witondere uriya mukobwa Dyla? Mubyo ukora byose umwitondere cyane. Nakubwiye ko tugomba kubanza tukaganira mbere ya byose. Ikindi kandi...

Ubwo Directeur atararangiza kuvuga Papa yahise aza birumvikana narahagurutse ndamuhobera! Ambaza amakuru y'iminsi ndamubwira nuko aganira gato na Directeur hashize akanya tuba turatashye ubwo nsezera Directeur ninjira mu modoka ya Papa dufata inzira igana i Butare gusa Papa twagendaga nk'ibisanzwe amagambo ari make ariko noneho byari byarushijeho ibitekerezo byari byinshi kuko hanabuze gato ngo dukore accident bitewe n'uko yagendaga. Ubwo nageze murugo birumvikana hari hashyushye Céline na Mama banyakira neza gusa Mama ntiyumvaga ukuntu ntashye kare.. ibintu mubyukuri byanteye gutekereza kabiri

Mama: Ariko Papa Jolie, uyu mwana ko umuzanye hakiri kare koko?! Ubu ibirori byo kwerekanwa mu rusengero bya Jolie nibyo bitumye umwana aza kuwa kabiri?

Papa utari utuje mumutwe yahise avugana amahane menshi ...

Papa Jolie: Ariko wamugore we? Urasubiriye kandi.. urasubiriye?? Bigutwaye iki kuba Dylan aje ikigihe ko nabajije Directeur akambwira ko muri iyi minsi ntamasomo bafite? Ikindi kandi ubwo uyobewe ko maze iminsi ndi i Bugesera? Gute najya i Bugesera nsinjyane Dylan ubonye mukuye ku ishuli? Ikirori si ejobundi?? 

Mama na Céline babuze icyo bavuga gusa mubyukuri byagaragazaga umwuka utari mwiza uri murugo. Gusa ibyo kuba Papa amaze iminsi ari mu Bugesera nabyo narabyumvise nibuka ko na Animatrice ariho yambwiye aba, numva iperereza ryanjye rishobora kuba ryaba riri kugera kure ...

Njyewe: Nonese Papa, urimo urakorera i Bugesera muri iyi minsi?

Papa: Yego Dylan! Maze iminsi hari ibintu ndimo ndakurikirana, ariko nsa nk'uri kubisoza. 

Mama: Ahaaa! Céline Dylan murebere ko amata ye bayazanye nari nayatumye Bebe (yari umukozi w'iwacu)

Céline: Reka nze ndebe Mama!

Mugihe Céline yari ahagutse agiye kundebera amata, Papa na we telefoni ye yahise isona arasohoka aho tutamwumva ajya kuyitaba hashize akanya agaruka aje kutubwira ko agiye kugenda murugendo rutunguranye akazagaruka ejo. Gusa Mama wabonaga hari byinshi arimo arashaka kumenya kimwe nanjye, hmm aha niho ruzingiye sasa.

Nahise nsigarana na Mama na Céline muri saloon ubundi ntangira kubabaza...

Njyewe: Ariko Mama, umukobwa witwa Ariana muramuzi? Nako ni umugore w'umwana umwe...

Mama: Ariana? Hmm, Ariana wuhe? Oya Ariana simuzi pe! Céline wowe uramuzi?

Céline: Oya ntabwo muzi Mama.

Njyewe: Numvise twese atuzi. Niwe Animatrice wacu, iwabo ni i Bugesera gusa aratuzi cyane. Sindamumenya birambuye

Mama: Iwabo ni hehe se Dylan? 

Njyewe: Yambwiye ko iwabo ari i Bugesera!

Mama: Ubwo sinzi pe! Nonese mwana wanjye ko ntan'umuryango dufite mu Bugesera... Simuzi uwonguwo peee

Nabirekeye aho, gusa njye ubwanjye nagombaga kumenya ibya Animatrice byanga byakunda Papa yabonekaga gake tukaganira bike gusa aho byari bigeze numvaga nshaka kugera ku iperereza ryimbitse. Iminsi yaricumye imiryango imwe n'imwe iraza birumvikana wari umunsi wo gufata irembo, kwerekanwa mu rusengero ndetse no kujya mu murenge. Ubwo uwo munsi w'ibirori warangiye tutabishaka, Marcel na Jolie batera indi ntambwe disi byari byiza!! Ubwo Umunsi wo kucyumweru wararangiye kuwambere ndabyibuka Papa araza aho twari turi njye na Céline na Jolie noneho yari ahari (yari amaze iminsi nk'itatu ari murugo) ubundi Papa aradusuhuza nk'ibisanzwe hashize akanya aba aravuze...

Papa: Dylan, ejo tuzasubira ku ishuli. Sinzi niba Mama wawe yigeze abikubwira.

Njyewe: Ntakibazo Papa! Nari nabyiteguye nubundi, icyumweru gishize ni kinini.

Mama: Ariko byo wari unahakumbuye mwana wa! Ejo uzagende kandi uzege neza.

Jolie: Papa ahubwo ubwo ejo nanjye tuzajyana, uzangeza i Kigali.

Papa: Haha ntakibazo mwana wa!

Ubwo gahunda yabaye iyo tuzinduka kare njyewe na Jolie na Papa, tugenda dutera story nyinshi namwe murabyumva nuko Jolie dutandukanira i Kigali ampa inoti ya 2,000 ndamushimira cyane nkomeza urugendo, nka saa 10:45 twari tuhageze. Nageze mukigo numva mpakumbuye cyane, tubanza kwinjira muri office nsuhuza Directeur Préfet we ntiyari ahari, ubundi nsiga nsezeye Papa ndabasigana ninjira muri class disi abanyeshuri bose bari bankumbuye ninjiyemo bamwe bavugira mumatamatama abandi bakansuhuza nukuri nari nkumbuye class. Nasuhuje Angel n'urukumbuzi rwinshi tubazanya amakuru y'iminsi, ubwo na ba Scovia bari banyicaye imbere bose narabasuhuje abigiriye ibihe nk'ibi mu ishuri barabyibuka.

Angel: Dylan amakuru y'iminsi?

Njyewe: Amakuru nimeza Angel, yewe nari nkukumbuye cyane!

Angel: Natwe twari tugukumbuye Dyla. Yewe urasa neza cyane, bigaragara ko wari uri mumaboko meza pe!

Njyewe: Oh, utabeshye? Haha, merci basi. Nonese amakuru y'ikigo, ntankuru nshyashya iri mukigo?

Angel: Kandi koko wagiye Animatrice ataragenda.

Njyewe: Uhm, urabeshya? Animatrice yaragiye se? Ntibishoboka

Angel: uhm, yaragiye sha, gusa ntituzi niba azagaruka. Kuko ntanubwo barazana undi.

Njyewe: uhm, Angel Animatrice yagiye ryari?

Angel: Wowe wagiye ari kuwa kabiri, we agenda ari kuwa gatatu.

Ubwo narushijeho gutekereza byinshi, muri uko gutekereza byinshi nahuje amaso na Audrey, disi ahita ampa ikiganza (arampepera) nanjye nkimuhana akanyamuneza kenshi, na Angel arabibona, ubanza ahari nari nibagiwe ibyabanje. Mwalimu Lucas yahise yinjira dutangira isomo ry'imibare gusa kubera Animatrice sinigaga ngo bijyemo pe. Ubwo iminsi yaricumye amasomo arakomeza nk'ibisanzwe ninako gahoro gahoro nagendaga nikuramo Audrey gusa twageragezaga kuvugana nk'ibisanzwe. Ndabyibuka hari kuwa gatanu ndi kukibuga cya Basketball, nari navunitse kuburyo ntari gukina hashize akanya mbona Louise ari kumwe na wa muhungu witwa Ivan (umwe washoboraga kuba ari mu rukundo na Audrey) nuko ndabacunga ariko narijijishaga nk'utari kubabona kuko n'ubundi bari kure, gusa wabonaga bari kugira ibyo bavugana byihariye nuko basezeranaho uwo muhungu ngo ni Ivan aragenda Louise aza ari kunsanga. Kuko nari nicaye njyenyine. Louise yaraje ampa ikiganza nanjye ndakimuha ubundi kuko ntakibazo twari dufitanye anyicara uruhande anshyira ukuboko kwe hagati mu kuboko kwanjye (asa nk'ugucometsemo) ubundi ndabibona mbura ijambo mubwira, nk'aho bidahagije ahita anshyira umutwe ku rutugu rwanjye.

Louise: Nari nkukumbuye cyane Dylan! 

Njyewe: Hmm, urakoze cyane!

Louise: Dylan, nkubaze??

Njyewe: Ntakibazo Loui...

Louise: Kuri ubungubu ufite umukunzi...

Narebye Louise ariko ntaragira icyo musubiza, Mana weee! Nagiye kubona mbona Ivan ari kumwe na Audrey bari kuza basa nk'abagana na bo ku kibuga cya Basketball aho noneho narindi kubitegereza neza. Ntacyo noneho batinyaga, ntanicyo amaso yanjye atabonye nakomeje kubarangarira icyo ntamenye nuko nanjye Louise ari kundeba kuko nashidutse ari guseka cyane, murebye mbona nari narangaye koko, mpita mpaguruka n'umujinya mwinshi ngenda ntazi iyo njya! Mana wee, sinjye wabonye uwo munsi urangiye, ariko cyaricyo gihe kiza cyo kwikuramo Audrey burundu. Bwakeye rero ari weekend nimugoroba hari bube ikirori ariko mbere gato y'uko ikirori gitangira umunyeshuri w'umuhungu ntazi washoboraga kuba yiga muri s6 araza ampa agapapuro ambwira ko ari Zamu ukamuhaye (ubwo haburaga iminota mike cyane ngo ikirori gitangire) ndetse narindi no muri salle aho cyagombaga kubera gusa kubera ako gapapuro nahise nsohoka ndabasiga, njya hanze njyenyine ahantu hari itara rimurika inyuma ya salle ntangira kugasoma...

«Kuri Dylan. Uraho? Ni Animatrice. Nohereje iyi baruwa kugira ngo dutegure uburyo bwiza bwo kubonana njyewe nawe, ndashaka kukubwira ibanga mbitse kandi maranye iminsi myinshi. Iryo banga niryo mbarutso y'ibihe byiza n'ibibi ndi kunyuramo muri iyi minsi. Gusa rizakwigisha byinshi, rizaguha isomo rikomeye cyane mu buzima. Ese aho buriya uzabyakira ute? Dylan ndi guca mubihe bitanyoroheye, ikizanshimisha kurusha ibindi, nuko nzabikubwira. Nubona uburyo wabikoramo, uzatire Zamu telefoni umbwire uburyo twahura. Njyewe ndahari igihe cyose ntakibazo. Ugire ibihe byiza Dylan»

Animatrice noneho yaranejeje kuko naringiye kumenya byinshi noneho ntagushidikanya. Nahise mfata ako gapapuro ndagaca kuburyo ntan'ibisigisi byako byasigaye ubundi ubundi ndaturundarunda twose ntushyira mu ngarani. Ubwo ninako ikirori cyari cyatangiye ndihuta ngo ntacikwa ariko kubw'amahirwe make nicaye inyuma kuko ahandi bari bahicaye.

Ubwo ababyinnyi barabyinnye, abaririmbyi bararirimba n'abanyarwenya baradusetsa kugeza ubwo bageze kuri Louise, aza mumyambarire myiza cyane atangira aririmba indirimbo yitwa You've got friend in me ariko yasaga nk'indirimbo yo kumwinjiza kuri Stage kuko ntan'umunota yayiririmbye hashize akanya aba aravuze...

Louise: Muraho Guys! Nizere ko mumeze neza. Mumeze neza?? (Bose bati Yegoooo) Mumeze neza? (Nanone bati Yegoooo).

Okay, ngiye kuririmba indirimbo, nakomoye ku nkuru mpamo, ni indirimbi ivuga ku musore wakunze umukobwa amukunda urukundo rwinshi pe, nuko umusore ategereza igihe nyacyo cyo kubwira umukobwa ko amukunda. Nuko rero uwo munsi umusore yashakaga kubivuga, ndetse rwose yanazanye n'indabo zibyemeza nk'impano y'urukundo, niwo munsi yamenyeyeho ko uwo mukobwa atari uwe, afite undi musore umukunda kandi batari no ku rwego rumwe....

Mugihe Louise yari agikomeje kuvuga abanyeshuri bose barasetse gusa ni bake wenda bari bwumve icyo ashatse kuvuga ntekereza ko bari; Angel, Max na Brian. Kuko rwose ninjye yashakaga gukomeretsa kandi koko byarambaje kuko amarira yatangiye kumbuga mu maso.

Louise yakomeje kubacecekesha hashize akanya aba aravuze...

Louise: Ikindi kandi uwo musore yibagiwe imvugo y'abanyarwanda ivuga iti "Kunda ugukunda, kuko uwo ukunda akunda undi" Ntatinze rero mureke tujyane n'iyi ndirimbo ...

Louise yaragiye yongorera umusore wacurangaga tujya kumva twumva acuranze indirimbo ijya kumera nk'Impeta ya Faycal koko twumva niyo Louise aririmbye gusa yari yayihinduye.

Louise: (mu ijwi ryiza cyane yatangiye kuririmba) Kuki urya munsi ariwo wahisemo, umbwira y'uko birangiye? Kandi aribwo njye nari nazanye ururabo, ruhamya urukundo nari nkufitiye. Kuki urya munsi ariwo wahisemo. Kuki urya munsi we??

Mana wee, kwihangana byarananiye amarira arandenga mpita mfata (...)

Ese ibya Animatrice murabona bizoroha? Louise na we arasuburiye kandi??? Ni ahejo muri Episode ya 07! 

© Copyright, Aristide Ndahayo & Bigezweho TV

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903