Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iributsa ababyeyi kohereza abana ku mashuri ku gihe
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iributsa ababyeyi kohereza abana ku mashuri ku gihe
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje ababyeyi basabwa kohereza abana ku mashuri ku gihe cyagenwe ndetse n’abiga bataha bakazagira kwiga ku gihe nk’uko ingengabihe y’amashuri ibitegeanya.
Mu gihe igimbwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025 kizatangira ku wa 09 Nzeri, MINEDUC ivuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), hariho gahunda yo gufasha abanyeshuri kugenda neza nta muvundo.
Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, asaba ababyeyi bafite abana biga bacumbikirwa kubohereza ku gihe nyacyo.
Ati:” Icyo dusaba ababyeyi cyane cyane ku banyeshuri biga bacumbikirwa ni ukugera aho bafatira imodoka ku gihe kuko byagiye bigaragara ko hari abajyayo umunsi warenze cyangwa bwije kandi ntituba dushaka ko abanyeshuri bagenda amasaha akuze.”
Ku banyeshuri biga bataha na bo yabasabye kugira ku ishuri igihe kuko bijya bigaragara ko mu cyumweru cya mbere haba hakiri abana batarajyayo.
Minisitiri Gaspard yavuze ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kwitegura bihagije bashaka ibikoresho byose cyane ko abana basigaye bafatira ifunguro ku ishuri.
Yagize ati:” Ku bayobozi b’amashuri icyo twabasaba ni ugutegura amashuri kugira ngo abanyeshuri bacu bazaze basange twiteguye, hari byinshi tugomba kwitegura birimo amashuri, ibikoresho ariko nanone hari na gahunda dufite yo kugaburira abana ku mashuri. Ni byiza ko ibintu byose bitegurwa ku gihe.”
Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025 kizatangira ku wa 09 Nzeri 2024 kirangire ku wa 20 Ukuboza 2024.
Igihembwe cya kabiri cyo kizatangira ku wa 06 Mutarama 2025 kirangire ku wa 04 Mata 2025, mu gihe igihembwe cya gatatu cyo kizatangira ku wa 21 Mata 2025 kirangire ku wa 27 Kamena 2025.