Musanze: Umusore wari usanzwe akora akazi yapfiriye muri Gare k’ubumotari

Sep 3, 2024 - 21:25
 1
Musanze: Umusore wari usanzwe akora akazi yapfiriye muri Gare k’ubumotari

Musanze: Umusore wari usanzwe akora akazi yapfiriye muri Gare k’ubumotari

Sep 3, 2024 - 21:25

Umusore wari usanzwe akora akazi k’ubumotari, yapfiriye mu isoko ry’ibiribwa ryo muri Gare ya Musanze, mu buryo butunguranye bibabaza benshi.

Mu masaha ashyira ay’umugoroba wo kuwa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, uwo musore wari kumwe na nyina na mushiki we, bamuvanye i Kigali aho yari amaze iminsi arwariye dore ko ari naho yakoreraga, ubwo bageraga muri gare ya Musanze, ngo yababwiye ko ashaka kujya mu bwiherero, mu kumujyanayo bamurandase, bagiye kugera mu isoko hafi y’aho buherereye ahita abagwa mu maboko.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Ntambara Allan, wagize ati: “Abo mu muryango batubwiye ko yakoreraga akazi k’ubumotari i Kigali. Muri iyi minsi ngo yafashwe n’uburwayi, abonye bumurembeje ahamagara ab’iwabo ngo bajye kumuvanayo. Ubwo we na Nyina hamwe na Mushiki we bari bageze muri Gare ya Musanze bamujyane iwabo mu Ngororero, yaje kubabwira ko ashaka kujya ku bwiherero, baramurandata bamujyanayo, mu kugera hafi yabwo ababwira ko ananiwe, bagerageza kumwururutsa ngo byibura abe yicaye hasi ahita ashiramo umwuka”.

Ababonaga ibyo biba bihutiye gutabaza abashinzwe umutekano n’ubuyobozi ngo barebe niba bagerageza kuramira ubuzima bwe, bahageze basanga umutima wahagaze.

Gitifu Ntambara agira ati: “Mu makuru dukesha abo mu muryango we ngo ni uko uretse ubwo burwayi yari amaranye iminsi micye, ngo nta bundi busadanzwe bari bamuziho”.

Uyu muyobozi akangurira buri wese ko mu gihe yumvise ubuzima bwe butameze neza kutabyihererana ngo arembere mu nzu, ahubwo ko yajya yihutira kugana inzego z’ubuvuzi, kugira ngo zimusuzume zimenye uburwayi afite zimukurikiranire hafi hakiri kare. Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Shyira.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062