Musanze/Nyange: Abaturage babonye umurambo w’umusore mu murima w’ibirayi

May 15, 2024 - 04:10
 0
Musanze/Nyange: Abaturage  babonye umurambo w’umusore   mu murima w’ibirayi

Musanze/Nyange: Abaturage babonye umurambo w’umusore mu murima w’ibirayi

May 15, 2024 - 04:10

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 32 witwa Harerimana Innocent, abaturage bakaba bawubonye mu murima w’ibirayi.

Mu bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu, harimo abasore barindaga ibyo birayi dore ko kugeza ubu baburiwe irengero, aho bakomeje gushakishwa n’ubuyobozi nyuma y’uko uwo murambo basanze ufite ibikomere, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyizere Vedaste, yabitangarije Kigali Today dukesha Aya makuru.

Ati “Ni umusore w’imyaka 32, umurambo we twawusanze mu murima w’ibirayi byagaragaraga ko ufite ibikomere, wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, harakekwa abarinda iyo myaka, kugeza ubu ntabwo turabasha kubabona, turi kubashakisha”.

Amakuru aturuka mu baturage bo mu Kagari ka Ninda, avuga ko nyakwigendera yaba yakubitiwe muri uwo murima yagiye kwiba ibirayi, Gitifu Tuyizere akaba akangurira abaturage guharanira gukura amaboko mu mufuka bagakora biteza imbere.

Ati “Abaturage icyo tubasaba cyane cyane abakiri bato, nubwo tutakwemeza ko yari yagiye kwiba, hari ibimenyetso bituma abaturage bamukeka kubera ibimenyetso bamusanganye, hari ibirayi bamusanganye, abaturage tukabasaba gukora cyane, urubyiruko rukabeshywaho n’ibituruka mu maboko yarwo, bakiteza imbere kuko usanga babandi badakora aribo bajya kwiha iby’abandi”.

Yakomeje agira ati “N’ubwo tutaramenye neza ibyateye urwo rupfu niba barwanye cyangwa niba yakubiswe yitabara, ariko icyo dusaba abaturage nuko mu gihe byaba ngombwa ko umuntu afata uwamwibye, agomba kumushyikiriza ubuyobozi kuko hari ubutabera bugomba kuryoza uwo muturage icyo yakoze, ntabwo ari umuturage kugiti cye ubyikorera, nicyo tumaze kubwira abaturage mu nama tumaze gukorana”.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461