Musanze/Shingiro: Abaturage bavuga ko babangamiwe n’insoresore ziyise Ibikuke, zibakubita zikabambura utwabo zabatangiriye mu nzira

May 15, 2024 - 03:58
 0
Musanze/Shingiro: Abaturage bavuga ko babangamiwe n’insoresore ziyise Ibikuke, zibakubita zikabambura utwabo zabatangiriye mu nzira

Musanze/Shingiro: Abaturage bavuga ko babangamiwe n’insoresore ziyise Ibikuke, zibakubita zikabambura utwabo zabatangiriye mu nzira

May 15, 2024 - 03:58

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze bavuga ko umutekano wabo kuri ubu ubangamiwe n’insoresore ziyise Ibikuke, zibakubita zikabambura utwabo zibatangirira mu nzira, bakaba basaba inzego bireba kuzifatira ibyemezo.

Izo nsoresore ngo zikomoka mu muryango w’Abadogo ngo zimaze igihe zizwi ko zitegera abantu mu nzira ndetse ngo hakaba hari n’umugore wahasize ubuzima ariko ngo kugeza ubu nta n’umwe bari bafata.

Sebahinzi Janvier wo mu Mudugudu wa Kadahenda, Akagari ka Gakingo yagize ati: “Rwose hano tubangamiwe n’insoresore z’ibikuke zitagira icyo zikora kibyara umusaruro, ariko zikirirwa mu nzira zambura abagenzi na nimugoroba zikatwambura, ubu nimugoroba ntushobora kujya kugura umunyu kuri butike ngo wizere ko uwugeza iwawe, kuko ayo masaha ni ayo ibyo bisambo byo mu badogo bikwambura.”

Ayinkamiye Speciose wo mu Mudugudu wa Gasura, Akagari ka Gakingo avuga ko Abadogo iyo bashatse guhungabanya umutekano bamburira umuntu mu nzira haba ari kuri santere bakaza ari igitero.

Yagize ati: “Ibikuke byo kuri uyu musozi bikunze kutwamburira mu nzira haba ku manywa na nijoro ku buryo kuva ku Kamakara werekeza ku Murenge, uri umugore wenyine uba witeguye gufatwa ku ngufu, tekereza ko nta mugabo wava mu mujyi ngo yinjire mu nturusi ziri hariya wenyine, baherutse kutugabaho igitero muri iyi santere yacu ya Kanani, babanza kuzimya amatara yose ku buryo habaye imirwano hakomerekamo abasaga 6, kandi ibi bikorwa n’Abadogo, dukeneye gutabarwa.”

Nsengiyumva Jean Pirre wo mu Mdugudu wa Bwamazi, Akagari ka Gakingo ni umwe mu bakomerekejwe n’ibikuke avuga ko bifite ibirindiro mu muryango w’Abadogo, avuga ko yakomerekejwe mu mutwe aje gutabara.

Yagize ati: “Aba bana bo mu badogo biyise Ibikuke bamaze imyaka itari munsi y’itanu, ku buryo bakora icyo bashatse, ejobundi bagabye igitero muri santere yitwa Kanani nturanye nayo bitwaje ibisongo, imihoro, amashoka mbese byari bikaze; bakubise abantu, bamenagura inzugi nje gutabara ni bwo bankubise inkoni yo mu mutwe ngwa igihumura barampetse banjyana kwa muganga ni ho nahembukiye.”

Nsengiyumva yongeraho ko ngo Ibikuke iyo bibuze icyo bikwambura biguhondagura kugeza ubwo umwuka wagushiramo

Yagize ati: “Ibikuke hano ni ukwitwaza nibura ikintu mu nzira kugira ngo wigure kuko iyo uhuye n’igikuke ntugire icyo ugikinga mu maso ubwo ibyawe biba birangiye ntibatinya no kugubitira mu ruhame kandi kumanywa, njye mperuka aka karengane ukubitwa nta kirengera ku ngoma ya mbere ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibihaze bivuka mu muryango w’Abadogo baraturembeje.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza nawe ashimangira ko ririya tsinda ry’Ibikuke bamwe mu bakekwa gukora ibikorwa bibi cyane abakomerekeje abo muri santere ya Kanani, bamwe mu bakekwa batangiye gufatwa ngo babazwe ikibatera guhohotera abaturage.

Yagize ati: “Hari bamwe mu basore bakora urugomo harimo abakubise bakanakomeretsa, abagera kuri 4 bakekwa bamaze gufatwa, abandi 3 baracyashakishwa, mu gihe gito ku bufatanye na Polisi ndetse n’abaturage abacitse nabo bazafatwa.”

SP Mwiseneza akomeza asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba

Yagize ati: “Abaturage birinde cya kintu cya siniteranya, bagaragaze abanyabyaha bashyikirizwe ubutabera kandi ntituzihanganira uwo ari we wese wigira ruharwa ngo ahungabanye umutekano w’abaturage.”

Umutwe w’Ibikuke ukomoka ku muryango w’Abadogo, uje wiyongera ku yindi nk’IbihazI, Abajama, Abatutizi, Abashombabyuma n’abandi aba bose bakaba bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage mu duce two muri Musanze twambura abaturage, dukubitira abantu mu nzira.

Source: igikanews 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461