NEC yatangaje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite
NEC yatangaje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Paul Kagame ari we watorewe kuba Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024.
Abandi bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari bo Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yagize 0.50% naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga agira 0.32%.
Mi itangazo rigenewe abanyamakuru Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yasohoye kuri uyu wa Mbere, yashimiye Abanyarwanda bose bagize uruhare mu myiteguro, ubwitabire n’imigendekere myiza y’amatora, haba mu Gihugu ndetse no mu mahanga.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yashimiye imitwe ya Politiki n’abakandida bigenga, uruhare n’uburyo bitwaye mu matora.
Yashimiye kandi abakorerabushake b’amatora ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ku bufatanye bagaragaje mu migendekere myiza y’amatora.
Amatora y’Abadepite
Mu matora rusange y’Abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’umukandida wigenga Janvier Nsengiyumva, Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe bifatanyije ari yo PDC, PPC PSR, PSP, na UDPR, bagize amajwi 68.83%.
Ishyaka rya PL ryagize 8.66%, PSD igira 8.62, DGPR Green Party igira 4.56%, PDI igira 4.61%, PS Imberakuri igira 4.51% naho umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier agira amajwi 0.21%.
Amatora y’ibyiciro byihariye, mu cyiciro cy’abagore:
Mu Mujyi wa Kigali: Abatowe ni Kanyange Phoebe watowe ku majwi 82.78% na Gihana Donata watowe ku majwi 76.08%.
Mu Ntara y’Amajyaruguru: Abatowe ni Uwamurera Olive watowe ku majwi 79.35%, Mukarusagara Eliane ku majwi 79.33%, Ndangiza Madina ku mwajwi 74.04%, ndetse na Izere Ingride Marie Parfaite watowe ku majwi 73.32%.
Mu Ntara y’Amajyepfo: Abatowe ni Tumushime Francine: watowe ku majwi 77.34%, Uwumuremyi Marie Claire ku majwi 73.83%, Uwababyeyi Jeannete ku majwi 71.68%, Kayitesi Sarah ku majwi 68.56%, Mukabalisa Germaine ku majwi 66.73%, ndetse na Tumushime Gasatura Hope watowe ku majwi 65.9%.
Mu Ntara y’Iburasirazuba: Hatowe Kazarwa Gerturde n’amajwi 62.06%, Mushimiyimana Lydia n’amajwi 61.64%, Kanyandekwe Christine n’amajwi 58.81%, Mukamana Alphonsine n’amajwi 57.67%, Uwingabe Solange n’amajwi 57.69%, hamwe na Mukarugwiza Judith n’amajwi 55.37%.
Mu Ntara y’Iburengerazuba: Abatowe ni Ingabire Aline watowe ku majwi 72.2%, Mukandekezi Francoise ku majwi 66.6%, Nyirabazayire Angelique ku majwi 65.4%, Muzana Alice ku majwi 60.9%, Sibobugingo Gloriose n’amajwi 60.3% ndetse na Uwamurera Salama watowe ku majwi 53.9%.
Mu cyiciro cy’Urubyiruko: Abatowe ni Umuhoza Vaness Gashumba watowe ku majwi 73.72% ndetse na Icyitegetse Venuste watowe ku majwi 62.35%.
Mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga: Hatowe Mbabazi Olivia, watowe ku majwi 59.90%.