Ngizi telefoni 10 zihenze kurusha izindi ku Isi mu 2024

Apr 26, 2024 - 11:59
 0
Ngizi telefoni 10 zihenze kurusha izindi ku Isi mu 2024

Ngizi telefoni 10 zihenze kurusha izindi ku Isi mu 2024

Apr 26, 2024 - 11:59

Mu Isi y’ikoranabuhanga, imikorere ya telefoni ishingirwaho cyane mu kuba yagira igiciro kiri hejuru, ariko ingingo y’umutekano w’ibyo ikoreshwa ndetse n’uko igaragara nabyo byitabwaho na benshi.

Uwavuga ko benshi bifuza gutunga telefoni igaragara neza kandi yihagazeho ariko mu mufuka habo hakabashyiriraho umuronko ntarengwa, ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Hari n’abandi usanga muri kamere yabo banezezwa no gutunga ibikoresho bihenze, akaba ari bwo buzima bwabo bwa buri munsi. Byumvikane neza ko ibyifuzo byabo bishingira ku kuba nabo ari abagwizatunga.

Raporo ya Netizens igaragaza ko ku rutonde rwa telefoni 10 zihenze mu 2024, eshanu za mbere ni iza iPhone, naho izindi eshanu ni iz’amatushi.

1. Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond

Agera kuri 48,500,000$ ni yo atangwa kuri iyi telefoni yakozwe n’Ikigo Falcon giherereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kimwe n’izindi biri mu cyiciro kimwe cy’izihenze, nayo mu biyigize harimo zahabu.

Izi telefoni hafi ya zose nta bushobozi buhambaye cyane ziba zifite mu mikorere yazo ugereranyije n’izindi, ahubwo uburyo zikozemo ni byo bizongerera agaciro.

2. iPhone 4s Elite Gold 

Igiciro cy’iyi kigeze kuri 9,400,000$, nayo ikaba yarahanzwe na Stuart Hughes.

Kimwe n’izindi Hughes yakoze, igaragaraho diamants na zahabu, akaba ari nayo mpamvu igiciro cyayo kiri hejuru cyane.

3. iPhone 4 Diamond Rose Edition 

Iyi nayo yahanzwe na Stuart Hughes, ikaba yifitemo zahabu na diamants.

Igiciro cyayo ubu kigera kuri 5,000,000$.

4. iPhone 3G kings button 

Igiciro cy’iyi telefoni kigeze kuri 2,500,000$. Yahanzwe n’Umunya-Austrie witwa Peter Alisson.

Mu ikorwa ryayo, hifashishwa zahabu 

5. Gold striker iPhone 3GS supreme rose 

Iyi nayo mu biyigize harimo diamants na zahabu, biza byiyongera ku kuba n’ubundi telefoni zifite ikirango cya Apple zihenda.

Igiciro cyayo kibarirwa muri 1,930,000$. Yahanzwe n’Umwongereza, Stuart Hughes, uzwiho ubuhanga budasanzwe mu gukora telefoni zirimo diamants.

6. Diamond crypto smartphone 

Iyi yo guhenda kwayo bishingiye ahanini ku mutekano w’imikoreshereze yayo kuko bivugwa ko iri mu zitekanye kurusha izindi ku Isi, aho ubutumwa bwaba ubwanditse cyangwa amajwi biyinyujijweho bidashobora kugerwaho n’undi uretse uwo bigenewe.

Abafite agatubutse bakene umutekano wizewe ku makuru yabo, usanga akenshi iyi ari yo telefoni bakoresha. Igiciro cyayo kirenga 1,300,000$.

7. Goldvish Le million 

Uretse kuba nayo igiciro cyayo gihanitse kubera diamants iri mu biyigize, ifite camera y’inyuma ya 2MP, ishobora gufata amashusho afite uburemere bwa pixels 1600x1200.

Igiciro cyayo ku isoko kirenga 1,000,000$. Nayo yakozwe n’Ikigo Goldvish cyo mu Busuwisi. 

8. Gresso Luxor Las Vegas jackpot 

Iyi nayo bigora benshi kumva uburyo iza mu zihenze cyane, ariko iyo witegereje ibiyigize birimo garama 128 za zahabu na garama 9,1 za diamants, wumva neza ko guhenda kwayo bishingiye ku kuntu igaragara kurusha ibyo yabasha gukora.

Yakozwe n’Ikigo Gresso gifite icyicaro gikuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko ibirango byacyo bikaba byanditswe mu Busuwisi.

Agaciro ka Gresso Luxor Las Vegas jackpot ubu kagera kuri 1,000,000$.

9. Goldvish revolution 

Ni telefoni y’amatushi yakozwe n’ikigo Goldvish cyo mu Busuwisi, kiyiha umwihariko wo kuba mu biyigize harimo garama 5,8 za diamants, na zahabu igera kuri garama 3,6.

Guhenda kwayo ahanini gushingiye kuri uko kugaragara neza kubera ubwo bwiza buhenze igendana, bigatuma ishobora kugurishwa agera ku 490,000$.

Bitabaye iyo diamants na zahabu biyiriho, agaciro kayo nka telefoni bibarwa ko katashoboraga kurenga 100$.

10. Virtue signature cobra

Iyi ni telefoni y’amatushi ijyamo carte SIM imwe, ifite RAM ya 4GB n’ububiko bwa 64GB, ikanagendana na Carte mémoire ya 2TB. Ushobora kuyireberaho amashusho afite uburemere bwa pixels 1080x1920 kandi akagaragara neza.

Igiciro cyayo gishobora gutandukana bitewe n’aho uyiguriye, gusa uko byagenda kose kijya hejuru ya 310,000$.

Yakozwe na Vertu, ikigo giherereye mu Bwongereza kizwiho gukora no gucuruza telefoni zihenze. Icyo cyatangijwe na Nokia ifite inkomoko muri Finlande, ahagana mu 1998. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062