Nyabihu: RIB Yataye Muri yombi Abakozi babiri, ibakurikiranyeho icyaha cyo gusaba indonke no kumena ibanga ry’akazi

May 15, 2024 - 04:03
 0
Nyabihu: RIB Yataye Muri yombi Abakozi babiri, ibakurikiranyeho icyaha cyo gusaba indonke no kumena ibanga ry’akazi

Nyabihu: RIB Yataye Muri yombi Abakozi babiri, ibakurikiranyeho icyaha cyo gusaba indonke no kumena ibanga ry’akazi

May 15, 2024 - 04:03

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakozi babiri bo mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, rubakurikiranyeho icyaha cyo gusaba indonke no kumena ibanga ry’akazi.

Aba bakozi bafunzwe tariki ya 8 Gicurasi 2024 ni Munyemana Gilbert ushinzwe imiyoborere myiza na Tuyisenge Joël ushinzwe isuku n’isukura.

Bakekwaho gukora ibi byaha ubwo basabaga 100 000 Frw umukandida wakoraga ikizamini cy’akazi mu Murenge wa Shyira, bamubwira ko yatsinze kandi ko nayabaha, “ahita asinya amasezerano y’akazi.”

Munyemana na Tuyisenge bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abatanze amakuru kugira ngo Munyemana na Tuyisenge bafatwe, imenyesha abaturarwanda ko nta muntu ukwiye kwihanganira icyaha cya ruswa. Iti “Abayishoramo bari bakwiye kuzibukira kuko ruswa itazihanganirwa.”

Icyaha cyo gusaba indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko No54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 na 5 z’agaciro k’indonke yasabwe cyangwa yakiriwe.

Naho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanwa n’ingingo y’i 158 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2 ariko atarenze miliyoni 3Frw.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461