Nyagatare: Cyabayaga abasore babiri bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakubitanye ibipfutsi bapfa ideni
Nyagatare: Cyabayaga abasore babiri bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakubitanye ibipfutsi bapfa ideni
Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare Akagari ka Cyabayaga mu mudugudu wa Cyabayaga Habaye imirwano y'abamotari babiri bapfa ideni.
Abasore babiri bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bafataniye muri satire hagati ya Cyabayaga bapfa ideni undi akavugako nta deni amurimo .
Twabajije umwe mu baturage babibonye biba adutangariza ko aba barwanaga bari nshuti magara ariko impamvu batumye barwana aruko bari basinze.
Undi yakomeje avugako bari bavuye gusangira mukabari ubwo umwe yamaraga gusinda akibuka ko mugenzi we yamugujije amafaranga bikarangira barwanye nyuma yuko mugenzi we amubwiye ko nta nta nigiceri ntakimwe amurimo.
Uwo babereyemo ideni yashatse gufatira moto ariko biba iby'ubusa gusa abaturage baje gutabara bunze aba basore bakora umwuga umwe wo gutwara abagenzi kuri moto.