Nyamasheke: RIP! Iryoyavuze Julienne w’imyaka 97 wasanzwe munsi y’umukingo yapfuye

May 12, 2024 - 17:27
 0
Nyamasheke: RIP! Iryoyavuze Julienne w’imyaka 97 wasanzwe munsi y’umukingo yapfuye

Nyamasheke: RIP! Iryoyavuze Julienne w’imyaka 97 wasanzwe munsi y’umukingo yapfuye

May 12, 2024 - 17:27

Iryoyavuze Julienne w’imyaka 97 wari utuye mu karere ka Nyamasheke yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye, bikekwa ko yazize impanuka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Kagarama Umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke tariki 11 Gicurasi 2024.

Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n’umuturage wari uhanyuze agiye mu murima w’umuceri mu gishanga cya Mugonero. Uyu muturage yahise atanga amakuru ubuyobozi bugera aho byabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bajyanyeyo n’inzego z’umutekano na RIB basanga atari ngombwa kujya gusuzumisha umurambo.

Ati “Yahanutse ku mukingo abanza umutwe n’amazuru, abura umutabara kuko nta wuzi igihe yahanukiye. Umurambo ntabwo twahohereje kuwusuzumisha mu bitaro kuko n’abo mu muryango we bari bahari babibona ko nta wamwishe”.

Uyu mukecuru wibanaga, mu rugo iwe hari hakinze bigakekwa ko yaba yari avuye mu rugo iwe hari aho agannye yagera muri iyo nzira intege zikamubana nke akagwa munsi y’umukingo.

Abaturanyi be bavuga ko hari uwo mukingo wari usanzwe umugora kuko ngo hari n’ubwo yawugeragaho kuwunyuraho bikamunanira akarindira abamuterura bakamugeza mu rugo.

Ati “Ubutumwa twahaye abaturage ni ukuba hafi y’abantu bashaje bakabashajisha neza kuko abageze mu za bukuru umubiri wabo uba ufite intege nke hari n’igihe aba bafite indwara agendana”.

Mu ngamba umurenge wafashe mu kwita ku buzima bw’abageze mu za bukuru harimo kubabarura, abibana, imiryango yabo igahabwa inshingano yo kubaba hafi, abatabafite bagashakirwa inshuti zibitaho.

ISOKO: IGIKANEWS

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461