Nyanza: Umusore wibana mu nzu ya wenyine, arakekwaho kwica se bapfuye ibijumba

May 14, 2024 - 02:14
 0
Nyanza: Umusore  wibana mu nzu ya wenyine, arakekwaho kwica se bapfuye ibijumba

Nyanza: Umusore wibana mu nzu ya wenyine, arakekwaho kwica se bapfuye ibijumba

May 14, 2024 - 02:14

Umusore wo mu murenge wa Rwabicuma wibana mu nzu ya wenyine, arakekwaho kwica se bapfuye ibijumba.

Nyakwigendera ni umusaza w’imyaka 64 yitwa Ndagijimana Elimereck, yari atuye mu mudugudu wa Ndago, mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ku wa 11 Gicurasi 2024 ahagana saa mbiri z’ijoro (20h00), umusaza yasanze umuhungu we witwa Murwanashyaka Ernest w’imyaka 42 arimo amukurira ibijumba.

Umusaza ngo yatangiye kumutera amabuye ngo areke gukura ibyo bijumba.

Murwanashyaka Ernest na we nibwo yateye se ibuye (aritera umubyeyi we ) mu mutwe ahita yitura hasi, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarusange.

Ahageze na bo bamwohereje ku bitaro bya Nyanza, arwarizwayo none ubu niho yapfiriye nk’uko umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabibwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Bahoraga bakimbirana hagati yabo kuko umuhungu yibana akamera nk’userereza se.”

Hari amakuru avuga ko uriya muhungu yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uriya muyobozi wo muri kariya gace, yavuze ko yakoraga ibikorwa bishobora kuba byagaragaza ko arwaye, ariko nta muganga wemeje ubwo burwayi

Uriya muhungu yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nyakwigendera asize umugore n’abana batanu, naho umurambo we wari ukiri ku bitaro i Nyanza hakorwa iyi nkuru.

Igikanews 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461