Nyanza: Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa mugenzi we bapfa Indaya

Sep 3, 2024 - 07:16
 0
Nyanza: Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa mugenzi we bapfa Indaya

Nyanza: Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa mugenzi we bapfa Indaya

Sep 3, 2024 - 07:16

Umusore wo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi we bapfa umukobwa wigurisha (indaya).

Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanam2024,bibera mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Gatagara mu mudugudu wa Kinyogoto.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Umusore witwa Olivier w’imyaka 23 yafashwe akekwaho gukubita akanakomeretsa mu mutwe uwitwa Pierre w’imyaka 21 bikekwa ko bapfuye indaya itaramenyekana imyirondoro.

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro i Nyanza kwitabwaho n’abaganga .

Amakuru avuga ko mu gukomereka kuriya musore byatewe ni uko bombi bashakaga kuryamana n’iriya ndaya niko kurwana.

Ntacyo ubuyobozi buragira icyo buvuga kuri uru rugomo.

Ukekwaho gukora ruriya rugomo yajyanywe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062