Nyuma yuko Anitha pendo Asezeye RBA, na Gerard Mbabazi arasezeye!

Aug 31, 2024 - 06:43
 0
Nyuma yuko Anitha pendo Asezeye RBA, na Gerard Mbabazi arasezeye!

Nyuma yuko Anitha pendo Asezeye RBA, na Gerard Mbabazi arasezeye!

Aug 31, 2024 - 06:43

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kanama 2024 nibwo hasakaye inkuru ko umunyamakuru umaze kumenyekana cyane wakoreraga ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Anita Pendo yasezeye mu kazi kubera impamvu ze.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kanama 2024 nibwo undi Munyamakuru w’iki kigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yatangaje ko nawe yasezeye mu kazi.

Uyu ntawundi ni Rweme Gerard Mbabazi wamenyekanye cyane mu kiganiro Zoom in yakoraga na mugenzi we Nadia Umutoni gicishwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiraga abantu bose bamubaye hafi mu myaka 10 amaze kuri iyi RBA ndetse ashimira abayobozi ba RBA.

Mbabazi kandi yatangaje ko nubwo avuye kuri RBA atagiye kwicara ahubwo azakomeza umwuga w’itangazamakuru, cyane cyane kuri YouTube

Ku rukuta rwe rwa Instagram kandi yagize Ati “Urabeho RBA!

Nzahora nyurwa n’imyaka 10 maze muri iki kigo, nize byinshi,…

Nshimishijwe bikomeye no kuhava ikiganiro Zoom_In nakoranaga na Nadia Umutoni aricyo kiganiro cyatowe nk’igikunzwe muri rubanda mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyaSuwede ku bufatanye n’ubuyobozi bwa RBA; mwarakoze kudukunda mukomeze mubane nanjye ku inkuru_yanjye kuri YouTube no mu bindi bishya Kandi byiza ndi kubategurira… murakoze “.