OMS yatangaje igihe icyorezo cy’ubushita bw’inkende cyizaba cyahagaritswe
OMS yatangaje igihe icyorezo cy’ubushita bw’inkende cyizaba cyahagaritswe
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima ku isi (OMS),Tedros Adhanom, avuga ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende Mpox gikomeje kwibasira Afurika gishobora kuba cyahagaritswe mu mezi atandatu ari imbere.
OMS itangaza ibi ishingiye ku nkingo zizoherezwa muri Afurika. Kugeza ubu zimwe zamaze kuhagera igihugu cya Mbere cyazakiriye akaba aricyo Nigeria aho kugeza ubu imaze kwakira izisaga ibihumbi 10.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, umuyobozi mukuru wa OMS,Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ku bufatanye n’ubuyobozi bwa za guverinoma za Afurika ikizere cyo guhagarika iki Cyorezo mu mezi atandatu ari imbere bishoboka.
Muri Gicurasi, abahanga mu by’ubuzima bavumbuye verisiyo (Version) nshya y’ubushita muri Kongo batekereza ko ishobora gukwirakwira mu buryo bworoshye.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze kwandura abagera ku 18000 mu gihe abarenga 600 bamaze kwicwa n’iyi ndwara.
Uretse Congo, iyi ndwara imaze kugaragara mu bihugu byo mu Karere nk’u Rwanda , Kenya, Uganda ndetse n’ u Burundi bumaze kugira Abaturage basaga 200 bamaze kwandura.