Polisi iri guhigisha uruhindu umusekirite warashe umugabo wacyekaga ko asambana n’umugore we nawe ahita atoroka

Apr 11, 2024 - 19:20
 0
Polisi iri guhigisha uruhindu umusekirite warashe umugabo wacyekaga ko asambana n’umugore we nawe ahita atoroka

Polisi iri guhigisha uruhindu umusekirite warashe umugabo wacyekaga ko asambana n’umugore we nawe ahita atoroka

Apr 11, 2024 - 19:20

Polisi iri gushakisha umusekirite warashe umugabo wacyekaga ko asambana n’umugore we nawe ahita atoroka. 

Ibi byabaye ku ya 10 Mata 2024 muri Kyebando Kisalosalo, Agace ka Kawempe, Akarere ka Kampala mu gihugu cya Uganda. 

Uyu nyakwigendera wamenyekanye nka Adaca Sabina ariko akaba yari azwi cyane ku izina rya Francis Alele, yari umushoferi w’ikigo cya Khan Logistics. 

Umuvugizi wungirije wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yemeje aya makuru avuga ko koko uyu mugabo w’imyaka 36 yasanzwe mu kidendezi cy’amaraso nyuma yo kuraswa n’uwo musekirite. 

Yagize ati: “Ahagana mu masaha ya 19h30, nyakwigendera ngo yaba yarafashwe n’umuntu uzwi ku izina rya Achol, wakoreraga Sosiyete ishinzwe umutekano wa SGA aramurasa ahasiga ubuzima maze ahita aburirwa irengero .” 

Yakomeje agira ati” Bwana Adaca Sabina yarashwe mu gituza igihe yari kuri telefone, agerageza gusohoka mu nyubako yakoreragamo. Yahise ahunga akimara gukora ayo mahano.” 

Isesengura rya raporo z’ibyaha muri Uganda ryerekana ko ubwicanyi buturuka ku ihohoterwa rikoresheje imbunda mu myaka 10 ishize kuva 2012 kugeza 2022 ugereranyije ngo byagiye bizamuka. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461