RDC: Umuvugizi wa guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yatangaje ko RDC ishyize imbere intambara

May 14, 2024 - 15:04
 0
RDC: Umuvugizi wa guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yatangaje ko RDC ishyize imbere intambara

RDC: Umuvugizi wa guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yatangaje ko RDC ishyize imbere intambara

May 14, 2024 - 15:04

Muyaya Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwafashe icyemezo cyo gukomeza intambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ibiganiro amahanga asaba ko bikomeza nta musaruro byatanze.

Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio Okapi, mu gihe ihuriro ry’ingabo zirimo iza RDC, iz’u Burundi, imitwe wa Wazalendo, FDLR n’abacancuro zikomeje guhanganira na M23 muri teritwari ya Masisi.

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko yinubira kuba amahanga akomeje gusaba ko ibiganiro by’amahoro bya Luanda bikomeza, ariko bikaba bitagira icyo bikemura kuko bitabuza intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru gukomeza.

Yasobanuye ko Leta ya RDC yatangiye “urugendo rwihutirwa” rwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 25 mu burasirazuba bw’iki gihugu, kandi ngo bazabikora ku bufatanye n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).

Muyaya yagize ati “Hari ibikorwa biri gutegurwa by’ingabo zacu n’iza SADC. Mu bisubizo biteganywa harimo ibya gisirikare dushyize imbere, ni na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu.”

Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, gusa rwo rwabihakanye kenshi, rusobanura ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo, bishingiye ku miyoborere mibi yaranze iki gihugu.

Abahagarariye guverinoma z’ibi bihugu bateganyaga guhurira i Luanda muri Mata 2024, ariko ntabwo bahuye. Muyaya yatangaje ko ntacyo ibiganiro byabo byakemura mu gihe avuga ko “ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo.”

Guhura kw’abahagarariye izi guverinoma zitemeranya kuri ibi birego, byari byarateganyijwe ko kuzakurikirwa no guhura kwa Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi n’umuhuza João Lourenço wa Angola.

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko ubuyobozi bw'igihugu cyabo bushyize imbere intambara
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268