REG: Umucyo ku kibazo cy’ibiciro by’umuriro

Apr 26, 2024 - 11:06
 0
REG: Umucyo ku kibazo cy’ibiciro by’umuriro

REG: Umucyo ku kibazo cy’ibiciro by’umuriro

Apr 26, 2024 - 11:06

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abafite urujijo ku biciro by’amashanyarazi, sosiyete y’u Rwanda y’Ingufu, yashyize umucyo ku kibazo cy’ibiciro by’umuriro.

Mu itangazo iyi sosiyete yanyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga yemeza ko ibiciro byakoreshejwe kandi byashyizweho mu mwaka wa 2020, nta na kimwe cyahindutse. iyi Sosiyete kandi yijeje abakiriya bayo ko impinduka izo ari zo zose bazazimenyeshwa.

Ni mu butumwa bugira buti “Bakiriya bacu, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu #REG iramenyesha abafatabuguzi bose ko ibiciro by’amashanyarazi bitavuguruwe. Ibiciro tugenderaho ni ibyavuguruwe muri Mutarama 2020. Haramutse habayeho impinduka mu biciro by’amashanyarazi mwabimenyeshwa n’inzego zibishinzwe.” 

Nyuma y’imyaka 31, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu –REG, cyatangiye kuvugurura sisitemu ya mubazi (Cash Power), hagamijwe kuzijyanisha n’igihe.

Uburyo bwo kuvugurura imikoreshereze ya mubazi REG itangaza ko ari gahunda y’Isi yose yo kujyanisha n’igihe mubazi zisanzwe zikoreshwa. Mubazi zikoreshwa ubu zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 1993, gahunda yo kuzijyanisha n’igihe ikazasozwa ku wa 24/11/2024. Umufatabuguzi uzaba atarajyanisha mubazi n’igihe ntazongera kugura umuriro w’amashanyarazi.

REG itangaza ko kujyanisha n’igihe mubazi bikorwa n’uyikoresha, kuko iyo mubazi ye yamaze kuvugurwa, iyo aguze umuriro haza imibare iri mu byiciro bitatu icyarimwe (Tokeni eshatu). Izo tokeni zose zigomba kwinjizwa muri mubazi neza imwe imwe uhereye ku ya mbere, ukazikurikiranya uko zaje. Uhera kuri tokeni ya mbere ugashyiramo imibare ukemeza, iya kabiri ni uko n’iya gatatu na yo ni uko.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 11 Werurwe 2024, yatangaje ko iyo sisitime ije nyuma y’imyaka ikabakaba 30 yashyizweho ku Isi hose, aho ibigo bicuruza umuriro w’amashanyarazi bizajya biyifashisha mu rwego rwo kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

Kugeza ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 74.4% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, aho 40% byayo akomoka ku mishinga ya Leta, angana na 60% akava mu mishinga ishyirwa mu bikorwa n’abikorera.

Ubu u Rwanda rugeze ku rugero rwo gukora amashanyarazi angana na Megawati 353 avuye kuri Megawati 276 yatunganywaga mu mwaka wa 2023.

Muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha Iterambere, NST1 u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2024 ingo z’Abanyarwanda zose zizagerwago n’amashanyarazi, intego yagombaga gutwara miliyari imwe na miliyoni 200$.

Kugeza ubu mu ngo zigera kuri miliyoni 2.5 u Rwanda rufite, izigera kuri miliyoni 1.8 kuri ubu zifite amashanyarazi aho 54% zifatiye ku muyoboro mugari 20% bagafatira ku yindi miyoboro, ingo zirimo izigera ku bihumbi 230 zawubonye mu mwaka washize. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062