RIB yacumbikiye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri azira kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo we

Aug 19, 2024 - 15:40
 0
RIB yacumbikiye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri  azira kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo we

RIB yacumbikiye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri azira kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo we

Aug 19, 2024 - 15:40

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko Ruranga Jean w’imyaka 53 wahoze ari umunyamategeko wa Minisiteri y’Ubutabera, wari ushinzwe kuburanira Leta imanza yarezwemo yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ruranga wari usigaye ari umuhesha w’inkiko w’umwuga nyuma yo gusezera akazi muri minisiteri, yatawe muri yombi ku itariki ya 8 Kamena 2024. Yafatanywe n’umucuruzi witwa Nkundimana Jean Damascène ufite imyaka 42, bombi bakurikiranyweho gufatanya gukora ibyaha by’iyezandonke ndetse no kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo.

Ibi byaha aba bombi bakurikiranyweho byakozwe mu bihe bitandukanye kuva mu 2021 Ruranga akora muri Minisiteri y’Ubutabera kugeza mu ntangiriro za 2024 ubwo yasezeraga akajya kuba umuhesha w’inkiko wigenga.

Ruranga akurikiranyweho kuba yarakoresheje umwanya yarimo muri iyo minisiteri, akajya agura imitungo bimworoheye ahendesheje ba nyirayo nyuma afatanyije na Nkundimana bakayigurisha bagakuramo inyungu z’umurengera.

Ibi byose Ruranga akekwaho kuba yarabikoze ku kagambane na Nkundimana aho baguze imitungo isaga 40 igizwe n’inzu, ubutaka ndetse n’amashyamba byose hamwe bifite agaciro karenga miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda, hatarimo iyo bagiye bagurisha. Iyi mitungo bagiye bayigura mu ahantu hatandukanye mu gihugu hose.

Aba bombi bamaze gukorerwa dosiye yabo yohererezwa Ubushinjacyaha ku itariki ya 13 Kanama 2024 bakaba bategereje gushyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry abajijwe uburyo uyu Ruranga John yamenyekanye; yagize ati “Ibi byaha kimwe n’ibindi byamenyekanye bishingiye mu kazi kacu ka buri munsi ko gutahura ibyaha. Abakora ibyaha mbere yo gukora icyaha cyane cyane nk’ibi byaha biganisha ku mutungo, babanza kureba uko bazasibanganya ibimenyetso, akazi k’Ubugenzacyaha ni ugutahura ibyo byaha biba byakozwe hanyuma uwabikoze akagerageza kubisibanganya.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje asobanura Ibijyanye n’iki cyaha cyo kutabashasha gusobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.

Ati “Icyaha cy’iyezandonke, gikorwa n’umuntu wabonye umutungo mu buryo butemewe n’amategeko akagerageza kuwushora mu bikorwa byemewe n’amategeko kugira ngo ayobye uburari, igihe Ubugenzacyaha buzamufata azagaragaze ko umutungo afite yawukuye mu bikorwa bizwi kandi byemewe n’amategeko. Hari n’abiyemeza kujya gufata inguzanyo kugira ngo bizagaragare ko ayo mafaranga yavuyemo izo nzu cyangwa yaguzemo ayo mashyamba n’ibyo bibanza afite yabikuye muri iyo nguzanyo; muri make ni ukoza umutungo wabonetse mu manyanga ukawukesha, ugaragaza ko wabonetse mu buryo bwiza. Iyo rero umuntu wakoze ibyo bikorwa yari umukozi wa Leta; ariko ayo mayeri yose Ubugenzacyaha burayazi.”

Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo giteganywa n’Ingingo ya cyenda y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva myaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza inkomoko mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni mu gihe icyaha cy’iyezandonke cyo giteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko nº 028/2023 ryo ku wa 19 Gicurasi 2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.

Gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yejejwe.

RIB yibukije abantu bose ko kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo ari icyaha kibarirwa mu byaha bya ruswa, kandi ni ibyaha bidasaza. Icyo bivuze ni uko igihe cyose byazatahurirwa ntacyatuma uwo ariwe wese adakurikiranwa. RIB ikaba igira inama abantu bose kwirinda ibikorwa byose biganisha kuri ruswa kuko bigira ingaruka zikomeye haba k’uwakoze icyaha cyangwa se iterambere ry’igihugu muri rusange.

RIB Yaboneyeho n’akanya ko kuburira abantu bemera kwandikwaho imitungo yabonetse mu buryo bw’uburiganya ko ibyo ari ukwikururira ibibazo byo kujya mu Nkiko gusobanura aho wakuye uwo mutungo, kuko kutabasha gusobanura aho ukomoka (hemewe n’amategeko) ibyo bikuganisha mu gifungo. Abantu rero nibakanguke, birinde ibintu byose byabakururira ingorane.

Ikindi kandi, RIB yamenyesheje “abo bose bakora ibyaha ko ntaho bazacikira ukuboko k’ubutabera; kuko ubushobozi n’ubushake bwo kurwanya abanyabyaha turabufite, ndetse n’ubufatanye n’abaturage burahari. Inama twajya n’ukuzibukira kuko byanze bikunze abo bishora mu byaha, ukuboko k’ubutabera kuzabageraho, bagezwe mu nkiko.”

Ruranga Jean w’imyaka 53 yatawe muri yombi

SOURCE:IGIHE

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461