RIB yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko

May 15, 2024 - 08:08
 0
RIB yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko

RIB yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko

May 15, 2024 - 08:08

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu barimo umwe wo mu murenge wa Gashaki na babiri bo mu wa Remera yo mu karere ka Musanze, bakaba bafunzwe bakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko.

 Abafunzwe batawe muri yombi Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi, nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Nishimwe Marie José wari umaze kuboneka mu nzu y’umukecuru uherutse kwitaba Imana. 

Amakuru avuga ko byamenyekanye ko Nishimwe yishwe ubwo umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe yabonwaga n’abaturage ava aho umurambo we wasanzwe nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Remera, Barihuta Assiel, yabwiye BWIZA ducyesha iyi nkuru. 

Ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru, Barihuta Assie yagize ati: “Uburyo umurambo wabonetse abaturage babonye umuntu w’umusore ava muri iyo nzu yirukanka bahita bamufata bagira ngo ni umujura, bagiye kureba muri icyo gikoni bahita basangamo umurambo w’umuntu”. 

Yakomeje avuga ko uyu witwa Habumugisha Emmanuel wafashwe asanzwe ari uwo mu murenge wa Gashaki uhana imbibi n’uwa Remera. 

Habumugisha w’imyaka 30 y’amavuko akimara gufatwa yemereye inzego z’ubuyobozi n’iz’umurekano ko ari we wishe Nishimwe, nyuma yo guhabwa ikiraka na mugenzi we kuri ubu bafunganywe nkuko byakomeje bitangazwa n’uriya muyobozi. 

Yagize ati: “Yadusobanuriye ko ari we wamwishe mu ijoro, ariko akavuga ko yamwishe afatanyije n’undi witwa Ishimwe Jean Gilbert ’Fils’ w’imyaka 23 wari waranamuhaye gahunda yo kwica uriya mukobwa, ngo kuko yavugaga ko uyu Ishimwe yamuteye inda”. 

Gitifu Habumugisha kandi yemera ko mbere yo kwica nyakwigendera yari yaraye amusambanya. 

Amakuru yatanzwe n’abaturage bo hafi y’aho umurambo wa Nishimwe ni uko imyanya ye y’ibanga bazanze yapfundagiwemo ibitambaro. 

Umugabo wa gatatu ufunzwe ni uw’imyaka 54 uzira kuba yarabonye abakekwaho kwica Nishimwe bajya guhisha umurambo we akabakingira ikibaba, nyuma yo kumushukisha amafaranga na telefoni nkuko Gitifu wa Remera akomeza abivuga. 

Mu gihe iperereza rigikomeje, Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza. 

Umurambo wa Nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461