Rutahizamu Joackiam Ojera wabiciye bigacika muri Rayon Sports yagarutse mu Rwanda
Rutahizamu Joackiam Ojera wabiciye bigacika muri Rayon Sports yagarutse mu Rwanda
Rutahizamu w’Umugande Joakiam Ojera waciye muri Rayon Sports, yamaze kugera mu Rwanda aho aje gukinira ikipe ya Police FC
Uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda wakiniraga El Makawloon yo mu Misiri, yarebye umukino Police Fc yatsinzwemo na CS Constantine ibitego 2-1 , kuri Kigali Pele Stadium.
Ojera aratangira imyitozo muri Police FC , bitegura imikino ya Shampiyona igomba kugaruka nyuma y’imikino y’ikipe y’Igihugu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika aho tariki 4 Nzeri u Rwanda rukina na Libya mu gihe tariki 10 Nzeri u Rwanda rukina na Nigeria.