Tanzania: Polisi yafunze umugabo w'imyaka 38 wasambanyije umwana we w'amezi atandatu kugeza ashyizemo umwuka

Sep 4, 2024 - 08:32
 0
Tanzania: Polisi yafunze umugabo w'imyaka 38 wasambanyije umwana we w'amezi atandatu kugeza ashyizemo umwuka

Tanzania: Polisi yafunze umugabo w'imyaka 38 wasambanyije umwana we w'amezi atandatu kugeza ashyizemo umwuka

Sep 4, 2024 - 08:32

Polisi yo mu ntara ya Dodoma, yataye muriyombi umugabo witwa Stephen Damas ufite imyaka 38, aho bicyekwa ko yasambanyije umwana we w'amezi atandatu kugeza ashyizemo umwuka.

Amakuru avuga ko, tariki ya mbere Nzeri 2024, mu masaa mbiri zijoro Nyirabukwe wa Stephen, yumvise umuntu amubwira ngo nabyuke afate umwana.

Nyirabukwe yarabyutse ageze hanze ashaka umuntu umuhamagaye aramubura ariko ahita abona uruhinja kurugi ruzingiye mu myenda.

Nyirabukwe yahise atabaza abantu baraza bahita batwara uwo mwana kwa muganga, bagezeyo abaganga basanga umwana yamaze kwitaba Imana. 

Mu bizamini byafashwe, basanze uwo mwana yasambanyijwe kugeza aho abura umwuka arinabyo byatumye yitabye Imana. 

Nyina w'umwana yavuzeko atazi icyatumye umugabo we akora buriya bugome nacyane ko ntamakimbirane bari bafitanye.

Asobanura yagize ati" Umugabo wange yateruye umwana bajya muri karitsiye ngirango hari ibyo agiye kugura kuri butike, hari mu masaa Moya zijoro, nakomeje gutegereza ko agaruka ndaheba nibwo natangiraga gushakisha, inza gutungurwa no kumva bambwira ko umwana yabonetse yamaze kwitaba Imana".

Stephen Damas acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi aho iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyateye uwo mugabo gukora ayo mabara. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062