Trump yatangaje ko gutsinda Kamala Harris bizamworohera byoroshye cyane
Trump yatangaje ko gutsinda Kamala Harris bizamworohera byoroshye cyane
Nyuma y’uko Perezida Joe Biden atangaje ko ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza akanavuga ko azashyigikira Kamala Harris nk’uzamusimbura, Donald Trump bazaba bahanganye yavuze ko bizamworohera cyane gutsinda uyu mugore usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko abantu bose bakorana na Joe Biden bari babizi ko adafite ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza, ariko bagakomeza kubyirengagiza.
Ku rundi ruhande, uyu mugabo yavuze ko gutsinda Harris bizaba byoroshye cyane kurusha uko byari kuzaba bimeze iyo ahangana na Joe Biden, ndetse bishimangirwa n’umuhungu we mukuru, Donald Trump Jr, wavuze ko Harris afite ubushobozi buke ugereranyije na Joe Biden.
Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump bavuga ko bazakomeza gukoresha iturufu bakoreshaga kuri Biden cyane cyane ku bijyanye n’abimukira ndetse n’ubuzima bwakomeje guhenda muri icyo gihugu.
Ibi bazabyubakiraho kuko na Kamala Harris yari muri Guverinoma ya Biden yabyemeje. Biden yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma yo guterwa icyizere n’abo mu Ishyaka rye, bamushinjaga kugira intege nke z’umubiri ndetse no kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’imikorere y’ubwonko bwe.
Inama y’Ishyaka ry’Aba-Democrates ishobora kwemeza Kamala Harris nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu itegerejwe muri Kanama.