Twaba dukomeje gusatira imperuka!? Umushumba wa ADEPR Muhoza yabwiye Korali ko barakizwa na RIB
Twaba dukomeje gusatira imperuka!? Umushumba wa ADEPR Muhoza yabwiye Korali ko barakizwa na RIB
Mu nkuru zacu z’ubushize twagarutse ku nkuru y’iseswa rya Korali Wake up yabarizwaga mu itorero rya ADEPR Muhoza iherereye mu Karere ka Musanze, tubasezeranya kuzakomeza kuyikurikirana...
Nkuko itegeko rigenga Korali muri ADEPR ribigena, iyo Korali iseswa umutungo wayo utwarwa n’itorero iyo Korali yabarizwagaho.
Ariko muri ADPR Muhoza bikomeje kugorana! Kugeza ubu amakuru dufite ni uko nubwo Korali yakomeje kugaragaza imbogamizi mu byo yagaragaje byose ntanakimwe cyahawe agaciro n’umushumba w’ururembo rwa Muhoza.
Umwe mubagize Korali ati” nanubu turibaza ukuntu badusenya bataraduteguje ntanikibazo dufitanye n’itorero! Imisanzu yose bagiye badusaba ntanarimwe twigeze dutinda kuyirangiza, kuko akenshi nitwe tuyitanga mbere”
Undi Ati ” sinzi impamvu twasenywa pe hanyuma ngo badushyire muri Shiloh! Hoya rwose! Ahubwo bashaka umutungo wacu kuko nkuko babivuga biramutse ari ukuvugurura, mukuduhuriza hamwe bashaka irindi Zina, hanyuma hagatorwa na nyobozi ya Korali ihuriweho! Ahubwo dukeka ko bashaka n’umutungo wacu.! ntago bitaye ku ntama zabo! Urugero twaberetse Ibibazo byose dufite aho kwita kukubikemura bo bahora batubwira ngo tubahe umutungo, byagenze aho mushumba aratubwira ngo aratujyana muri RIB! None ibaze, turi kubereka ko hari abaririmbyi bacu bari kuva mu itorero aho kubakurikirana bakatubaza umutungo kugera aho mushumba atubwira ngo aratujyana muri RIB ntitutazana imitungo!”
Undi Ati” erega ibyo byuma bavuga bihagaze mu gaciro ka miliyoni 5 byaratuvunnye cyane, rero iyo umuntu akwirukanye murugo rwe urahunga ukajyana n’ibyawe byose! Ndagirango nkubwire ko ibyo byuma bavuga twamaze kubikura kurusengero, nitubona Ari ngombwa tuzashaka irindi torero ritwakira ariho tuzabyerekeza bikomeze bikore umurimo twabiguriye.
Aba Bose babajijwe icyo bifuza bati” twebwe turi ingingo za Kiristo kuko ntakibi twagaragaweho rero batureke dukore umurimo twahamagariwe hanyuma wenda nkuko biteganywa n’itegeko, inteko rusange nibona ko tutagikora ibihuye n’imyizerere ya Kiristo ,itegeko rizakurikizwe”
Inyuma y’amarido biravugwa ko ngo gutekereza gusenya Korali Wake up birimo kwihimura k’umugabo umwe wahoze ayobora Compassion ya ADPR muhoza ndetse akaba no mu baterankunga ba Wake up, ngo akaba yarigeze kugirana Ibibazo n’umushumba Safari Wilson uyoboye ururembo rwa Muhoza. (Ni ibivugirwa inyuma y’amarido).
Ibi tuzabigarukaho mu nkuru z’ubutaha, ndetse turi gukurikirana ibivugwa ko uyu Mushumba hari ukuboko kwe kwagaragaye mu guteranya abaririmbyi ba Korali Goshen iri muzikunzwe cyane! Ngo kugeza ubu ikaba bamwe mubayibamo bavuga ko biri kubasubiza inyuma.
Ku ngingo ya Goshen, uwo twaganiriye hari aho yageze maze aragira ati “ibaze kujya mu matora umuyobozi agahita avuga ngo ntimutore umuntu utarize ntacyo yageza kuri Korali! Ubuse ko arinkaho baduhaye abatuyobora, wowe nk’umunyamakuru ubona Goshen waruzi mu minsi ishize niyo Uzi ubu, ubona bihuriye he? Uriya mugabo azabazwa umurimo“
Ngayo nguko! Agapira Kari gukinirwa muri ADPR Muhoza tuzakomeza kugakurikirana tumenye uzinjiza igitego.!