U Burusiya bwarashe ibisasu karabutaka muri Ukraine
U Burusiya bwarashe ibisasu karabutaka muri Ukraine
Ku wa mbere, ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko Uburusiya bwarashe ijoro ryose hakoreshejwe indege zitagira abadereva, zikoresheje misile zo mu bwoko bwa ballistique i Kyev. Ibisasu byinshi byaturikiye mu murwa mukuru wa Ukraine mu rukerera rwo ku wa mbere, abaturage benshi batuye Kyev, ubu bari mu buhungiro.
France 24 itangaza ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Polonye bwavuze ko indege za Polonye n’abafatanyabikorwa bayo bohereje indege mu kirere kugira ngo zirinde ikirere cya Polonye nyuma y’igitero cy’indege cy’Uburusiya kuri Ukraine.