Ubusobanuro bw'izina Yvette, izina ry’umukobwa ukunda kuyobora

Sep 1, 2024 - 09:47
 1
Ubusobanuro bw'izina Yvette, izina ry’umukobwa ukunda kuyobora

Ubusobanuro bw'izina Yvette, izina ry’umukobwa ukunda kuyobora

Sep 1, 2024 - 09:47

Yvette ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, risobanura ikimera cyitwa ‘yew’ cyangwa rigasaobanura umurashi ukoresha umugozi.

Bimwe mu biranga ba Yvette

Ni umuntu wumva yayobora ndetse akayobora n’ababyeyi be, iyo agize amahirwe akaba ari umwana wa mbere mu muryango (imfura),abibyaza umusaruro abandi bose bakagendera ku buyobozi bwe.

Ahora ari mu myanya y’imbere ndetse ariwe ugaragara mu byo akora.

Ni umuntu ugira ikinyabupfura ku buryo ahora yumva yaba urugero ku bandi cyangwa yifuza ko bamureberaho.

Ni umunyakuri, wiyubaha kandi udakunda ubuzima buhenze.

Iyo ari kumwe n’abantu atiyumvamo,Yvette ashobora kwitwara nk’umuntu usuzugura.

Ni umuntu utihanganira gutsindwa kandi niyo akiri umwana aba azi gushyira mu gaciro.

Akunda kuba mu buyobozi no gushingwa imirimo runaka akaba ariwe ibazwa,akunda gukundwa no kugaragarizwa urukundo ndetse no gushimirwa.

Yvette azi gukunda, ni umuntu uri wita ku bantu. Akunda kuba yakundana n’umusore woroshya ubuzima kandi umugaragariza ko ahora amwitayeho.

Mu kazi aritanga akagakorana umwete kandi ni umunyembaraga.

Imiterere ya ba Yvette 

Yvette ni umuntu ukunda gutekereza cyane, akunda ubwigenge, ni umunyembaraga kandi akunda guhorana ibyishimo.

Akunda kwiyobora cyane cyane ku bijyanye n’ibyemezo birebana n’ubuzima bwe kimwe n’uko aba yumva no ku bandi bantu ariko bikwiye bityo ntabivangire mu buzima. Aba ateganya ibintu byiza cyane mu buzima bwe buri imbere, yitekerezaho agafata umwanya wo kwikosora aho bikwiye, agira ikinyabupfura kandi yishimira kubera abandi urugero.

Ni umunyakuri muri kamere ye, avugisha ukuri, ni indahemuka gusa kwicisha bugufi si ibintu bye. Ashobora guhunza abantu runaka amaso ahubwo agashaka gukurura abantu kuri we abona ari bo basobanutse ku rwego yifuza, ashobora kuba umwirasi cyane cyane iyo ari kumwe n’abantu yumva batari ku rwego rwe.

Yvette n’ubwo agira umutima mwiza, ashobora kuba umuntu wirebaho cyane mbere ya byose, yiha agaciro cyane ku buryo n’iyo akiri umwana biba byigaragaza.

Iyo akiri umwana nabwo aba ashaka kugaragara nk’ufite ikintu Arusha abandi bana, aba ashaka ko ababyeyi be bakora iyo byabaga bakamubonera ibyo akeneye byose. Yishimira kuba yaba ari we mfura iwabo kuko bimuha ububasdha bwo kuyobora abavandimwe be uko abyifuza.

Kuba yavuka ari ikinege biba ari ibindi bindi, bituma arushaho kumva ko isi yose ari iye. Akunda gufata inshingano, yishimira kubona abantu bakunda uko agaragara ndetse bakifuza no kuba bamwegera n’ubwo atemerera bose kumwegera.

Mu rukundo arirekura kandi azi gukunda cyane, yishimira kugira umukunzi wumvikana gusa nanone utishyira hasi cyane. Icyo umukunzi we akora nacyo ni ingenzi kuri we, akunda ibirori cyane cyane kuko bituma yigaragaza yaba ku mpano afite cyangwa ku buryo azi kurimba.

Mu mirimo Yvette yifuza gukora harimo ibijyanye n’imideli cyangwa imitako, kwigisha, kwakira abantu, gukina filime cyangwa ibifite aho bihuriye n’itangazamakuru n’itumanaho. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062