Umutoza wa Police FC wari wijeje abafana instinzi bikarangira byanze Mashami Vincent yavuze icyatumye Police FC isezererwa
Umutoza wa Police FC wari wijeje abafana instinzi bikarangira byanze Mashami Vincent yavuze icyatumye Police FC isezererwa
Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC yavuze ko igitutu cyo gutsinda ibitego bitatu basabwaga ngo basezerere ikipe ya CS Constantine muri CAF Confederation Cup ,biri mubyatumye abakinnyi bagira igihunga imbere y’izamu
Ibi yabivuze nyuma y’uko ikipe ya Police FC isezerewe mu ijonjora ry’Ibanze rya CAF Confederations Cup ikuwemo na CS Constantine ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Umutoza Mashami Vicent yavuze ko imibare y’ibitego basabwaga ariyo yabateje igitutu.
Ati "igitutu cy’uko tugomba gutsinda, igitutu cy’uko twatsinzwe, igitutu cy’uko tugomba gushaka ibitego runaka, icyo gihe rero iyo udatuje neza igihunga kiba ari cyinshi imbere y’izamu”
Umutoza Mashami Vicent kandi yavuze ko bababajwe no kuba bavuyemo ariko bakuye amasomo muri uyumukino ,bityo bagiye guhatana bagashaka itike yo gusohoka umwaka utaha.
Ati "Nyuma y’igihe ikipe itabasha gusohoka si byo byari ibyifuzo byacu ariko turakuramo amasomo hanyuma dutegure uburyo umwaka utaha twazashobora kwitabira aya marushanwa ariko birumvikana turababaye."
Ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro umwaka ushize ,byatumye isohokera u Rwanda mu mikino ya Caf Confederations Cup .
Amakuru atugeraho nuko iy’ikipe yamaze kwakira rutahizamu Joakim Ojera wakiniye Rayon Sports aho agomba gutangira akazi muri iy’ikipe ya Police FC.