Umwana wese afite uburenganzira bwo guhindura ikigo akiga aho ashaka ndetse n'Ibyo ashaka

Aug 28, 2024 - 18:30
 5
Umwana wese afite uburenganzira bwo guhindura ikigo akiga aho ashaka ndetse  n'Ibyo ashaka

Umwana wese afite uburenganzira bwo guhindura ikigo akiga aho ashaka ndetse n'Ibyo ashaka

Aug 28, 2024 - 18:30

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko abana bahawe kujya kwiga amasomo kandi barayatsinzwe byatewe n’ikoranabuhanga bakoresheje bityo yemeza ko buri mwana afite amahirwe yo guhindura akiga ibyo ashaka.

Nyuma yo gutangaza amazota Ku wa 27 Kanama 2024, hagiye hagaragara ko hari abanyeshuri bahawe kwiga gukomeza amasomo kandi mu byukuri aho bahawe barayatsinzwe, uwamenyekanye cyane ni umunyeshuri wahawe kwiga ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima kandi nyamara yari yabonye zeru murayo masomo yose.

Minisitiri Twagirayezu Gaspard, yagize Ati “Hari impinduka zabaye uyu mwaka. Mu ikoranabuhanga dukoresha, kuko twashyizemo amakuru y’aho ishuri riherereye neza. Noneho uko dushyira abanyeshuri mu myanya iryo koranabuhanga rigashaka kumushyira neza ku ishuri riri hafi y’aho atuye kurusha ahandi, Ibyo byumvikana neza ko, iryo koranabuhanga rititaga ko ikigo rihaye umwana kiriho amasomo yageragejemo cyangwa yatsinzwe, kuko ryo ryitaga ku guhuza ikigo umwana azigaho n’aho atuye.”

Nyuma yibi rero Minisitiri Twagirayezu yatangaje ko ubu muri iryo koranabuhanga bamaze kongeramo ko umunyeshuri yemerewe guhindura amasomo akiga aho ashaka, byaba biherereye mu kigo yahawe cyangwa mu bindi biri hafi y’aho atuye.

Itangazwa ry’aya manota ryakurikiwe na bamwe mu babyeyi bagaragaje ko batishimiye uburyo abana babo boherejwe ku mashuri.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko ubusanzwe abanyeshuri bahabwa amahirwe yo guhitamo mu ngeri z’amashuri atandukanye, ishuri yiga abamo, agahitamo mu ishuri rya Tekiniki ndetse n’aho yiga ataha.

Ati “Iyo tumaze gukosora duhitamo mu buryo bubiri. Tubanza kureba abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi aho bahisemo bwa mbere, tukareba n’uko barushanyijwe hanyuma buri munyeshuri agahabwa amahirwe.’’

“Urwego rwa kabiri dukorera ku turere cyangwa ku mashuri. Aho abanyeshuri tuba twasabiye kujya kwiga ku mashuri abegereye. Aho ikiba, iyo bageze kuri ayo mashuri cyangwa ku turere, baricara ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bakareba icyo umwana ashoboye kwiga, bakaba bamufasha guhindura ibyo ashobora kwiga. Iyo hari ishuri ashobora kujya kwigamo ataha, ashobora kubihindura.’’

Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko ibiganiro umunyeshuri agirana n’itsinda rimwakira ku karere rishobora kumugira inama y’aho yakwiga n’amasomo yakurikira bitewe n’ibyo yiyumvamo n’ibyo ashoboye.

Ati “Hari abanyeshuri bavuga ko bifuza gukora mu rugo, iyo tugeze ku karere tubaha amahirwe yo guhindura. Twe tukaba atari ho twamuhaye, icyo gihe abayobozi bo ku turere bashobora kumugira inama akaba yahindura.’’

Muri uyu mwaka, mu ikoranabuhanga Minisiteri y’Uburezi ikoresha igena aho abanyeshuri baziga harebwe ku ishuri riri hafi y’aho aturiye nubwo bitavuze ko ari ho hafi cyangwa yashakaga kujya.

Minisitiri Twagirayezu yakomeje ati “Ni yo mpamvu turi kubikosora. Ubu umunyeshuri wese twohereje mu bigo biga bataha, turongeraho ko hari amahirwe yo gukora ubugenzuzi ‘deliberation’ bwa kabiri. Izakorwa rero nk’uko yari isanzwe ikorwa kuva igihe twatangarije amanota n’igihe abanyeshuri bazatangirira gusubira ku ishuri.’’

“Bivuze ko umunyeshuri wese woherejwe mu ishuri biga bataha, aho twamweretse azajya si ibya nyuma, birashoboka guhinduka kandi abayobozi ku turere n’abayobozi bose barabibwiwe kandi barabizi ko bazabafasha kujya kwiga amasomo cyangwa umwuga ashoboye no ku ishuri ashobora kujyaho cyangwa rimwegereye.’’

Ibi Kandi byemejwe na Madam Claudette IRERE ubwo yabazwaga n'umunyamakuru wa RBA uti: " Byagenze bite ngo bamwe mu banyeshuri batsinzwe amasomo runaka bahabwe amashami afitanye isano n'ibyo batsinzwe?"

Igisubizo cy'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette; yavuzeko icyagaragaye aruko system yibanze ku kureba ikigo Umunyeshuri yegereye, akaba ariho ashyirwa automatically gusa hakaba Hari uburyo bwasobanuwe ko Abantu bose barebwa niyo system ko barajya basanga habayeho update, ndetse biriya bigo bashyizweho bikaba Ari ibyagateganyo (Provisional). Asoza avugako bemera ko muri system habayemo kwibeshya ariko birakorwa vuba cyane kuko uko Iminsi igenda ishira arinako bakomeza kubaka system neza kurushaho!

Mu manota yatangajwe ku wa Kabiri, mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%. Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.