Umwana w’imyaka 14 yaburiwe irengero mu misozi miremire

Sep 3, 2024 - 07:12
 0
Umwana w’imyaka 14 yaburiwe irengero mu misozi miremire

Umwana w’imyaka 14 yaburiwe irengero mu misozi miremire

Sep 3, 2024 - 07:12

Umwana w’imyaka 14 witwa Thibault, wari mu biruhuko ku kirwa cya Bali giherereye mu gihugu cya Indoneziya, hamwe na nyina n’abavandimwe be babiri baturuka mu Bufaransa, yatakariye ku musozi wa Batukara ubwo yakomezaga kuzamuka umwe mu misozi ibiri miremire iri muri icyo kirwa.

Kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubufaransa i Djakarta, bwatangaje ko igikorwa cyo gushakisha uwo mwana gikomeje i Bali muri Indonesie nk’uko Elsa Rochier, uri i Djakarta yabitangaje. Yagize ati: “Twasabye ubuyobozi bwa Indonésie gukomeza ubushakashatsi burenze igihe cyemewe cy’iminsi irindwi, kandi hashyizwemo Imbaraga.”

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa( AFP) ko mu gihe bageraga ku gicamunsi,uwo mwana ari kumwe na mukuru we w’imyaka 16 “ bombi banyereye bikubita mu mugezi” nyuma y’umunsi umwe w’urugendo ,umuvandimwe umwe mukuru yabashije kugera aho ubutabazi bwari buri,ariko nyamara ubwo ubutabazi ubwo bwahageraga ,uwo mwangavu ntiyashoboye kuboneka.

Ibikorwa byo gutabara birakomeje,nkuko Kadek Donny Indrawan, uyobora itsinda ry’ubushakashatsi ry’abatabara mu karere ka Buleleng mu majyaruguru ya Bali, yabivuze. Yagize ati “ ibikorwa by’ubutabazi birakomeje,abantu bagera kuri mirongo itatu barahari ngo bakomeze gushakashaka nubwo magingo aya bataragira icyo bageraho.” 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062