Wamusore w'Inyamasheke ukekwaho kwica se amuciyemo ibice Yarashwe

May 15, 2024 - 09:58
 0
Wamusore w'Inyamasheke ukekwaho kwica se amuciyemo ibice Yarashwe

Wamusore w'Inyamasheke ukekwaho kwica se amuciyemo ibice Yarashwe

May 15, 2024 - 09:58

Nyamasheke: Barinda Oscar wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo,ukekwaho kwica se amutemaguye ,yarashwe n’inzego z’umutekano agerageza gutoroka ahita apfa.

Amakuru yizewe UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye avuga ko uyu mugabo  yagiye kwereka Polisi y’Igihugu aho yakoreye aya mahano ashaka gutoroka ahita araswa.

Ku wa 13 Gicurasi 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu musaza witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67.

Uyu musaza wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye, bacagaguye umubiri we.

Uyu mugabo ku wa 14 Gicurasi 2024 yari yatawe muri yombi nyuma yo gukora ayo mahano agatoroka ,akaba yari  fungiye kuri Station ya RIB ya Kanjongo.

Amakuru avuga ko uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu bigakekwa ko ari ho amakimbirane yavuye.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501