Yari Yitwaje igikoresho cyifashishwa mukongera ibirungo mugikorwa cyo Gutera akabariro bimuviramo kwirukanwa mu gihugu cy'abandi

Aug 28, 2024 - 19:03
 0
Yari Yitwaje igikoresho cyifashishwa mukongera ibirungo  mugikorwa cyo Gutera akabariro bimuviramo kwirukanwa mu gihugu cy'abandi

Yari Yitwaje igikoresho cyifashishwa mukongera ibirungo mugikorwa cyo Gutera akabariro bimuviramo kwirukanwa mu gihugu cy'abandi

Aug 28, 2024 - 19:03

Ubwo Tom Ssekamwa yerekezaga muri Zimbabwe nk’umukerarugendo, yari yiteze kubona ibyiza byinshi biri muri icyo gihugu akagira ibihe byiza, icyakora uyu musore w’imyaka 24, ntiyamenye ko inzira itabwira umugenzi.

Mu rugendo rwe, Ssekamwa ukomoka muri Uganda yari kumwe na Lucas Slavik ukomoka muri Repubulika ya Tchèque, bombi babanza kureba Umurwa Mukuru Harare gusa ntibahatinda cyane, bafata umwanya berekeza mu bilometero 292 uvuye muri uwo Mujyi, bacumbika mu wundi Mujyi uzwi nka Masvingo.

Gusa muri uru rugendo, Ssekamwa yari yitwaje igikoresho cyifashishwa mu mibonano mpuzabitsina kigamije kongera ibirungo muri icyo gikorwa, kikaba cyakoreshwa n’umuntu umwe cyangwa benshi, kizwi nka ’sex toy.’

Inzego z’umutekano mu kumusaka, zamusanganye iki gikoresho, feri ya mbere zimuruhukiriza mu gihome, aho yamaze iminsi 24 yose afunzwe, ndetse na mugenzi bigenda uko.

Ku bw’amahirwe, umucamanza yaje kwemeza ko aba bagabo nta cyaha bakoze, biza kuba ngombwa ko barekurwa nubwo bari bashinjwe ibindi byaha bitandukanye. Nka Slavik yari yashinjwe kugambirira guteza imyigaragambyo muri rubanda nyuma y’uko avugiye ku mbuga nkoranyambaga ko Umujyi bari barimo udafite amazi n’amashanyarazi.

Ibyo uyu mugabo yavugaga ntabwo ari ibinyoma kuko Zimbabwe ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro ridasanzwe, cyane cyane rikaba riri guterwa n’ibibazo by’amapfa aho amazi y’imigezi yakamye, ku buryo ingomero zitakibona amazi ahagije mu gutanga umuriro. Imwe mu mijyi ishobora kumara amasaha 18 nta muriro ifite.

Ibi kandi ni nako biri kugenda ku mazi, uretse ko n’ubundi ibice byinshi bitari bisanzwe biyafite hanze y’Umurwa Mukuru wayo, Harare.

Muri hoteli yacumbikagamo, amazi n’umuriro nta byari bihari, ibi bikaba na kimwe mu byo umucamanza yahereyeho avuga ko ibyo yavugaga bitari ibinyoma nk’uko inzego z’umutekano zari zabigaragaje. Ku rundi ruhande, yavuze ko amashusho yafashe yari agamije kuzatuma yibuka ibihe byiza yagiriye muri Zimbabwe, aho kuba ayo guteza impagarara mu gihugu.

Uyu akimara kurekurwa, yahise yihutira gusubira mu gihugu cye. Ku rundi ruhande, umwunganizi mu mategeko wa Ssekamwa yavuze ko bafite impungenge zo kubona uko umukiliya we ava mu gihugu, cyane ko telefoni yagombaga gukoresha yishyura itike y’indege ikiri mu maboko y’inzego z’umutekano, hakibazwa impamvu atayihawe akirekurwa.

Tom Ssekamwa na mugenzi we Lucas Slavik bahuye n'uruva gusenya ubwo basuraga Zimbabwe mu minsi ishize
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461