Burera: Abaturage barashinja Abakuru b’Imidugudu kubasaba amafaranga ibihumbi 20 yiswe ay’ikiziriko kugira ngo bahabwe Girinka

Mar 25, 2024 - 05:06
 0
Burera: Abaturage barashinja Abakuru b’Imidugudu kubasaba amafaranga ibihumbi 20 yiswe ay’ikiziriko kugira ngo bahabwe  Girinka

Burera: Abaturage barashinja Abakuru b’Imidugudu kubasaba amafaranga ibihumbi 20 yiswe ay’ikiziriko kugira ngo bahabwe Girinka

Mar 25, 2024 - 05:06

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera babangamiwe na bamwe mu Bakuru b’Imidugudu babasaba amafaranga ibihumbi 20 yiswe ay’ikiziriko kugira ngo bahabwe inka yo muri gahunda ya Girinka.

Ni ibintu bavuga ko bibadindiza mu iterambere kandi bigakurura umwiryane mu baturage.

Mukamana Esperence wo mu Murenge wa Kagogo, avuga ko akenshi bitoroha ko Umukuru w’Umudugudu yagushyira ku rutonde rw’abazahabwa inka muri gahunda ya Girinka iyo udafite ay’ikiziriko.

Yagize ati: “Ubu rwose dusa n’abagowe ku buryo ibintu byo gutanga ruswa bise iy’ikiziriko kugira ngo ubone inka muri Girinka bikorwa mu ibanga ku buryo utabisobanukirwa. Ujya kubona ukabona Mutwarasibo akugezeho akubwira ko Mudugudu amugutumyeho ngo niba wumva ushaka inka wohereze ibihumbi 20, utabibona ubwo bakaba nawe baragusimbutse kandi wari ku rutonde, bakazana impamvu ngo nta kiraro nta bwatsi n’ibindi, ibi bintu bikwiye gukosorwa.”

Murindahabi Eugene we avuga ko hari ubwo abakora biriya abaka ay’ikiziriko baba birengagije ko inka zo muri gahunda ya Girinka ari izo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashatse ko buri muturage azamukiraho mu iterambere.

Yagize ati: “Ntabwo ibi bintu wavuga ngo biri mu Murenge wacu, cyangwa se mu Karere kacu gusa, Girinka rwose ntuwayishorera ngo uvuge ngo uyihawe gutyo Mudugudu nta n’icupa … waba urinde wo kwa nde se? Ni ko bimeze wishakaho ibihumbi 20 ukabitanga kuko ntabwo waba udashoboye kwigondera inyana y’ibihumbi 300 ngo nibaguca 20 urarame.”

Yongeraho ko ikibabaza ari uburyo bikurura amakimbirane mu baturanyi kuko abari bagenewe inka basigara barebana ay’ingwe n’abazihawe batazikwiriye, ahubwo ari uko babonye amafaranga y’ikiziriko.

Ati: “Ikindi nakuboneye ni uko iyo bagusimbutse uwatwaye inka wari guhabwa ntimurebana neza. Urumva rero ko bikurura amakimbirane mu baturage.”

Mbarushimana Charles, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kaguri, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Kagogo, we avuga ko abaturage bavuga ko basabwa inzoga y’ikiziriko baba babeshya ahubwo baba batujuje ibyangombwa.

Yagize ati: “Muri Gahunda ya Gurinka, abazihabwa ni abazikwiye kandi batorwa habaye Inteko Rusange. Hakurikiraho igikorwa cyo gutombora, hagakorwa urutonde inka bakazifatira ku Murenge. Aha rero iyo udafite ikiraro, ntube warateye ubwatsi uwaguha inka wayifasha iki?”

Akomeza asaba abaturage kuzuza ibisabwa kugira ngo babone guhabwa inka bemerewe n’Umukuru w’Igihugu, ati: “Iyi gahunda Perezida wa Repubulika yayizanye igamije kuzamura umuturage kandi buri wese izamugeraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, we avuga ko nta muturage ukwiye kugura serivisi yemererwa n’amategeko k ubuntu, ubu bakaba barimo gukora ubukangurambaga kugira ngo umuturae amenye uburenganzira bwe cyane ku byo yemerewe nk’Umunyarwanda.

Yagize ati: “Inka yo muri gahunda ya Girinka ni inka umuturage akwiye kubona ku buntu nta kiguzi, kandi amabwiriza yayo arahari. Rwose nongere mbwire abaturage bacu ntibakemere gutanga ruswa, ahubwo bajye badutungira agatoki kuri abo bose babaka ruswa kugira ngo tubikurikirane.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006, igamije kuzamura imibereho y’imiryango ikennye no gutanga icyororo kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kwiteza imbere no kurandura imirire mibi.

Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461