Congo yazanye intwaro karahabutaka zateye imbere ku rugamba harimo ni mbunda nini z'iremereye hafi numupaka w'u Rwanda

Jan 19, 2024 - 20:04
 0
Congo yazanye intwaro karahabutaka zateye imbere ku rugamba harimo ni mbunda nini z'iremereye hafi numupaka w'u Rwanda
FARDC Yazanye intwaro zigezweho hafi y'umupaka w'u Rwanda

Congo yazanye intwaro karahabutaka zateye imbere ku rugamba harimo ni mbunda nini z'iremereye hafi numupaka w'u Rwanda

Jan 19, 2024 - 20:04

Mu kiyaga cya Kivu, giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashyizwe ubwato bubiri bwa gisirikare budasanzwe mu rwego rwo kurinda umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko abasirikare bahawe kugenzura umutekano w’ikiyaga cya Kivu bahawe ibikoresho bya gisirikare kandi bigezweho. 

Ibi bibaye mugihe kandi i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi mu zindi ntara zigize iki gihugu umutekano wakomeje gukazwa mu buryo budasanzwe kubera ko perezida Félix Tshisekedi azarahira tariki ya 20/01/2024. 

Gusa ku rundi ruhande abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa na bo bateguye imyigaragambyo simusiga yo kwamagana ko Tshisekedi atatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ko ahubwo habaye “Uburiganya,” nk’uko bivugwa na Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Floribert Anzuluni n’abandi. 

Muri iyo myigaragambyo abayiteguye barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi na Floribert Anzuluni, bavuze ko aho buri muturage wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wese azaba aherereye agomba kwamagana Tshisekedi n’abambari be. 

Tubibutseko kurahira kwa Perezida Félix Tshisekedi, bizabera kuri Stade ya Martyrs, muri Kinshasa. 

Kugeza ubu abakuru b’ibihugu bazitabira uwo muhango abamaze kumenyekana bagera kuri 18, nk’uko byatangajwe n’u muvugizi wa Tshisekedi, Serge Tshibangu. 

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501