RIB iri gukora iperereza ku mugabo bivugwa ko yariganyije abantu agera kuri miliyoni 100 Frw abizeza kubatumiriza imodoka muri Koreya y’Epfo, ntabikore

Apr 19, 2024 - 09:14
 0
RIB iri gukora iperereza ku mugabo bivugwa ko yariganyije abantu agera kuri miliyoni 100 Frw abizeza kubatumiriza imodoka muri Koreya y’Epfo, ntabikore

RIB iri gukora iperereza ku mugabo bivugwa ko yariganyije abantu agera kuri miliyoni 100 Frw abizeza kubatumiriza imodoka muri Koreya y’Epfo, ntabikore

Apr 19, 2024 - 09:14

Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru y’uburiganya bw’uwitwa Mugabo Gad watekeye umitwe abaturage bagiye batandukanye abizeza kubatumiriza imodoka muri Koreya y’Epfo, ntabikore.

Uwiyise Anonymous Member ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ifoto maze ayiherekesha amagambo agira ati: “Muraho, uyu musore ni umutubuzi wiyita ko acururiza imodoka i Kigali mu Rwanda. Afite ikigo cyitwa Gad Motors Rwanda. Yitwa Gad Mugabo Safari. Nyamuneka aya makuru muyasakaze. Azakwiba amafaranga yitwaje ko atumiza imodoka muri Koreya y’Epfo. Ari gushakishwa. Reka twigishe rubanda.”

Nyuma y’ayo makuru, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ruri gukora iperereza kuri uyu mugabo bivugwa ko yariganyije abantu agera kuri miliyoni 100 Frw abizeza kubatumiriza imodoka muri Koreya y’Epfo, ntabikore.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabwiraga abo yitaga abakiriya be ko atumiza imodoka muri Koreya y’Epfo maze akaziha abakiriya be babaga bamuhaye amafaranga mbere.

Iyo washakaga imodoka nshya ivuye ku ruganda, Mugabo Gad yakwizezaga ko azayikugurira muri Koreya y’Epfo maze ukamuha amafaranga mbere, we akazayikuzanira ayikuye hanze.

Muri RIB hamaze kugera ibirego bigera ku 9 by’abantu bagiye batandukanye bavuga ko batekewe imitwe n’uyu mugabo nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

Ati: “Hari ibirego bigera ku icyenda twakiriye biregwamo Gad Mugabo uzwi kw’izina rya Safari.”

RIB ivuga ko abayiregeye bose bavuga ko bamuhaye amafaranga agera kuri Miliyoni 100 Frw, ati: “Bivugwa ko yahawe amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw n’abantu batandukanye.”

Amakuru avuga ko Gad Mugabo uzwi nka Safari yaba atakiri mu Rwanda aho yatorokeye muri Afurika y’Epfo gusa bikaba bikekwa ko ubu yaba ari mu Bushinwa.

Muri iyi minsi hakomeje kugaragara abatekerea imitwe abaturage bababwira ko bagura imodoka hanze bakazizana mu Rwanda, urugero rwa hafi ni Ikigo Tom Transfers Ltd cy’uwitwa Munyaneza Thomas, P&A Group ya Shema Prince n’abandi.

source: igikanews

Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461