RSB: Dore Ibyo Abacuruza ibishyimbo bitetse bakwiye kwitaho cyane

May 27, 2024 - 05:37
 0
RSB: Dore Ibyo Abacuruza ibishyimbo bitetse bakwiye kwitaho cyane

RSB: Dore Ibyo Abacuruza ibishyimbo bitetse bakwiye kwitaho cyane

May 27, 2024 - 05:37

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge,RSB, gisaba abacuruza ibishimbo bitetse kwita ku isuku yabyo by’umwihariko bakita ku bintu bapfunyikiramo abaje kubigura kuko batabyitayeho bishobora gutera ibyago birimo indwara zirimo na kanseri.

Benshi mu bagura ibishyimbo bitetse hirya no hino babiterwa ahanini no kubura umwanya wo guteka ibishyimbo kuko bitinda ku ziko.

Benshi usanga batita ku buryo batwara ibi bishyimbo baguze ndetse no ku buziranenge bw’ibyo baguze kuko hari ababibika nabi bikagaga cyangwa bakagura ibidahiye.

Abaganiriye na UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko abagura ibi bishyimbo bitetse,bahuriza ku kuba batita ku buziranenge bwabyo n’icyo batwaramo,ko icyo baba bashaka ari ukubona ibyo bateka,cyane ko batashobora kwirirwa babyitekeye.

Icyo benshi bahurizaho nuko banga kubigura gusa iyo bitekewe ahantu hatari isuku cyangwa se ubigurisha akaba agira umwanda.

Umukozi Ushinzwe Porogaramu ya Zamukana Ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), Ndahimana Jerome,avuga ko biriya bishyimbo ababirya bakwiye kubyitondera cyane, ngo kuko isuku yabyo n’aho bitegurirwa hamwe na hamwe hakemangwa.

Yongeyeho ko ibyo bamwe babipfunyikamo baje kubigura nabyo bishobora kubatera ikibazo cyane ko hari ibiba byanduye.

Yagize ati: “Hari amabwiriza avuga uburyo bwo gutunganya ibiribwa muri rusange by’umwihariko ku bijyanye n’isuku.N’ukuvuga hari ibintu bibiri: hari ugutunganya ibishyimbo bizwi nka Mitiyu na mitiyu ubwayo.

Buriya, ubuziranenge bugirwamo uruhare n’abantu batandukanye.Hari wowe watunganyije ibicuruzwa hari n’uje kubigura.Ibaze umuntu azanye agasashe ntuzi ahantu kavuye,arakubwiye ngo nshyiriramo ibishyimbo bitetse.

Nagera mu rugo bikamugiraho ikibazo,rimwe na rimwe bizagorana kumenya ngo n’ukubera ibi bishyimbo bitetse cyangwa n’iya sashe.Ugasanga abantu bagiye mu gihirahiro cyo kumenya aho ikibazo cyabereye.

Buriya ikigoye n’uburyo babitwara....Buriya utetse ibishyimbo ukanabipfunyika,buriya ikintu kigoye n’ugupfunyika,bikamenya aho byakorewe,bikamenya uwabikoze akaba ariwe wirengera ibyo byose kuva aho yatangiriye n’aho yasoreje,byatuma twirinda ingaruka."

Yakomeje avuga ko iyo ibiryo byaraye bikagaga biba byajemo mikorobe bityo biba bidakwiriye kuribwa ariyo mpamvu abantu bakwiriye kwitonda bakarengera ubuzima bwabo kuko ibyokurya byanduye bitera ibibazo birimo na kanseri.

Bwana Ndahimana yavuze ko icyo yashishikariza abantu ari ugukomeza kwirinda gukoresha ibiribwa na bo bakeka ko bidateguranye isuku kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye kurusha uko bakwirinda kubikoresha.

Ikindi yagarutseho n’uburyo abantu babikamo ibiribwa bitandukanye yaba muri firigo n’ahandi aho usanga babitse hamwe ibitetse n’ibidatetse.

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugaragaza ko kuri mwaka ku Isi, ibyokurya bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku bantu basaga miliyobi 600 bikabatera indwara zitandukanye zirimo izikomoka ku mwanda ndetse bikanateza imfu z’abantu bagera ku 420.000.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko 30% by’abapfa bitewe n’ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge baba ari bana bari munsi yimyaka 5.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461