Russia: Perezida Putin yategetse ingabo z’u Burusiya gukora imyitozo y’intwaro karahabutaka ku rugamba

May 6, 2024 - 19:16
 0
Russia: Perezida Putin yategetse ingabo z’u Burusiya gukora imyitozo y’intwaro karahabutaka ku rugamba

Russia: Perezida Putin yategetse ingabo z’u Burusiya gukora imyitozo y’intwaro karahabutaka ku rugamba

May 6, 2024 - 19:16

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse ingabo z’u Burusiya gukora imyitozo y’intwaro kirimbuzi mu rwego rwo kwitegura intambara ishoboka hagati y’igihugu cye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko hazaba imyitozo yo kwitegura guhangana n’ibitero, gukoresha intwaro za kirimbuzi zoroheje kandi ngo ni igikorwa kizitabirwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izo mu mazi n’izirwanira mu kirere.

Iyi Minisiteri yagize iti “Muri iyi myitozo, ingamba nyinshi zizashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kwitegura, hakoreshejwe intwaro za kirimbuzi zoroheje. Ingabo zikoresha misile zo mu karere ka gisirikare ko mu majyepfo, izirwanira mu kirere n’izo mu mazi zizayitabira.”

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika iherutse kwemeza umushinga wo guha Ukraine, Israel na Taiwan inkunga ya miliyari 95 z’amadolari, yagenewe ahanini ingabo z’ibi bihugu. Kuri Ukraine, iyo izahabwa izayifashisha mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya.

Nyuma y’iki cyemezo, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagaragaje ko ibihugu bigize umuryango NATO bidakwiye guha Ukraine intwaro gusa, ahubwo ko byakabaye biyoherereza n’ingabo zo kuyifasha guhangana n’u Burusiya.

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri guverinoma y’u Bwongereza, David Cameron, yagaragaje ko ari ngombwa ko Ukraine ihabwa intwaro yifuza, kandi ko izo igihugu cyabo kizayiha, izaba yemerewe kuzigabisha ibitero ku butaka bw’u Burusiya.

Ibi byose Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ibifata nk’ubushotoranyi bishobora gutuma igihugu cyabo gihangana n’ibi bihugu byose, kandi ngo hari ibyago by’uko hazifashishwa intwaro kirimbuzi.

Mu ntwaro kirimbuzi 12.100 ziri ku Isi hose, Amerika n’u Burusiya bifitemo izirenga 10.600. U Bushinwa buza ku mwanya wa gatatu, u Bufaransa n’u Bwongereza bigakurikiraho.

Putin yategetse ko ingabo z'u Burusiya zijya mu myitozo y'intwaro kirimbuzi, zitegura intambara
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268