Umugore yitabye Telefone saa saba zijoro agiye kurya inyama mu gitondo basanga yapfuye

May 9, 2024 - 21:46
 0
Umugore yitabye Telefone saa saba zijoro agiye kurya inyama mu gitondo basanga yapfuye

Umugore yitabye Telefone saa saba zijoro agiye kurya inyama mu gitondo basanga yapfuye

May 9, 2024 - 21:46

Muri Uganda hari inkuru yateye urujijo, umugore yitabye Telefone saa saba zijoro ahamagawe n'umuntu ngo ajye ku mugurira inyama, maze mu gitondo basanga umurambo we hafi y'inyanja ya Vigitoriya.

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batatu bacyekwaho uruhare mu kwica Nyakwigendera Paulina Lokiru.

Amakuru y'ibanze avuga ko uwo Nyakwigendera ngo yitabye Telefoni mu ma saa saba zijoro agiye guhura nuwo muntu ngo amugurire inyama. 

Umugabo wa Nyakwigendera yavuze ko we yari mu kazi ka nijoro aho akora akazi k'ubuzamu, yavuze ko nawe yamenye amakuru mu gitondo ko umugore we bamusanze yishwe umurambo we uri hafi yinyanja ya Vigitoriya.

Ibi byabereye mu karere ka Busiya mu Burasirazuba bwa Uganda, ku wa 8 Gicurasi 2024 nkuko ikinyamakuru Dairy Monitor cyabitangaje.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062